Abaramyi James na Daniella bateguje Alubumu
Imyidagaduro

Abaramyi James na Daniella bateguje Alubumu

MUTETERAZINA SHIFAH

April 29, 2026

Abaramyi basanzwe banabana nk’umugore n’umugabo James na Daniella bateguje Alubumu yabo nshya bise ‘Azankiza’ bagaragaza ko bishimiye cyane kuyigeza ku bakunzi b’ibihangano byabo.

Ni bimwe mu byo basangije ababakurikira ku rubuga rwabo rwa Instagram kuri uyu wa 29 Mata 2026, bagaragaza ko uwo mushinga bawugeze kure kandi bazawubagezaho vuba.

Banditse bati: “Ntitwashobora gusobanura umunezero dufite. Dutewe ishema no kubasangiza umuzingo wacu mushya (Alubumu), twayitiriye imwe mu ndirimbo ziyigize ‘Azankiza Album” yarangiye.”

Bakomeje ko igitaramo cyo kuyimurika kizabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona ateguza abantu bahatuyemo n’abari mu mijyi ihegereye hafi yaho babibutsa ko babakunda. Bati: “Bantu batuye muri Leta ya Arizona n’abo mu mijyi ihakikije dutangiranye na mwe muryango wacu.”

Ni Alubumu ije isanga izindi ebyiri basanzwe bafite zirimo Mpa amavuta, Imba Ee Roho Yangu n’izindi Alubumu ntoya zizwi nka Ep zirimo Barihe yo mu 2023, Yongeye Guca Akanzu, N’ubu Ni ho ndi n’izindi.

Muri iyo nteguza bagaragaje ko bateganya gukora igitaramo cyo kumurika iyo Alubumu bise ‘Azankiza’ tariki 12 Nyakanga 2026, kikazabera Phoenix, AZ 85017, Us.

Rugarama James na Mukiza Daniella ni abaramyi bubakanye urugo aho kugeza ubu bafitanye abana babiri. Bavuga ko kuba indirimbo zabo zagiye zikundwa ari ubushake bw’Imana n’amasengesho y’abakunzi babo adasiba bamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zirimo Mpa amavuta, Yongeye guca akanzu, Isezerano, Rutuma ndirimba n’izindi.

James na Daniella batangaje ko muri Nyakanga bazashyira hanze Alubumu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA