Hagenimana Jimy wo mu Kagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke ashengurwa no guhora ahura na Nyiraneza Berthe w’imyaka 75 wahishe amakuru y’ahajugunywe umubiri wa se Ngerageze Théophile wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru y’aho Ngerageze Théophile yajugunywe yamenyekanye biturutse ku ntonganya za Nyiraneza na muramukazi we wiywa Mukabucyana Béatha.
Hagenimana avuga ko mu myaka 32 ishize yose uyu Nyiraneza yahishe ayo makuru ndetse anamuvamo bitari ku bushake bwe kuko yari mu ntonganya, ariko n’uyu munsi akaba acyudegembya kandi yarahishe amakuru nkana kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ngerageze Théophile wari ufite imyaka 36, ari umucuruzi wa kawa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zaramutemaguye zimuta mu bwiherero bw’Itorero EMLR zizi ko zamwishe, akomeza gutakiramo ahamagara nyirasenge wari utuye hafi aho ngo aze amukuremo amujyane kwa muganga.
Umugabo w’uyu mukecuru Nyiraneza Berthe witwaga Seburahima Isaac wari uhaturiye yaramwumvise aragenda amukuramo amujyana kwa nyina umubyara, afatanya na mushiki we witwa Mukabucyana Béatha kumwica.
Bivugwa ko bamucagaguyemo ibice babijugunywa mu bwiherero butanu bunyuranye bw’iwabo, iwe n’ahandi mu miryango yabo, banamucuza amafaranga y’u rwanda asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 400 yakoreshaga acuruza kawa.
Seburahima Isaac yahungiye mu yahoze ari Zaire (ubu ni muri RDC) ari kumwe n’umugore we Nyiraneza Berthe n’abana babo, agaruka ari Umucengezi mu 1996 arasirwa aha muri Nyabitekeri.
Hagenimana Jimy yamenye amakuru y’aho se yajugunywe nyuma y’intonganya za Nyiraneza na muramukazi we ku wa 14 mata 2025.
Ati: “Ku wa 14 Mata, 2025 ubwo Nyiraneza Berthe yatonganaga na muramukazi we Mukabucyana Béatha w’imyaka 50, Nyiraneza yamubwiye ko azagaragaza aho bashyize umubiri w’uwo bishe muri Jenoside bakawujugunya mu bwiherero. Umukazana wa Nyiraneza Berthe witwa Musanabera Esther wabumvaga yatanze amakuru yatumye ibice bimwe by’uwo mubiri biboneka, batatu batabwa muri yombi uyu mukecuru we arasigara, bavuga ko ashaje cyane anarwara Diyabete.”
Uyu mubiri washyinguwe mu cyubahiro ku wa 12 Mata 2026, umutwe urabura, Hagenimana akavuga ko n’ubu batamubwira aho bawushyize.
Aganira n’ Imvaho Nshya, Hagenimana Jimy yavuze ko ababazwa cyane n’uko Nyiraneza Berthe ataryozwa guhishira amakuru akaba acyidegembya kandi ibyo yakoze bigize icyaha.
Ati: “Ntafatwa ngo afungwe nk’abandi bose batwiciye abacu. Aridegembya hanze atubwira amagambo yo kudukina ku mubyimba avuga ngo ibyo twashatse ntitwabigezeho. Sinzi impamvu ituma ari hanze mu gihe bagenzi be bafunze… Ndifuza ko na we afatwa agafungwa ntakomeze kudutoneka atwishima hejuru.”
Hagenimana Jimy wari ufite imyaka 4 gusa ubwo se yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ahorana ihungabana rikomeye aterwa no kuba ataramubonye kuko yari akana gato, uburyo yishwemo n’uburyo umuryango wamwishe ukimutoneka mu gihe hari abo agihura na bo bacyidegembya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko kuba uyu mukecuru akurikiranywe adafunze nta burangare bw’ubuyobozi cyangwa bw’izindi nzego burimo, ko bishoboka ko hari igihe ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa urukiko, basanga yakurikiranwa adafunze kubera impamvu babona zifite ishingiro.
Ati: “Gukurikiranwa umuntu adafunze ni ibisanzwe muri ruriya runana rw’ubutabera nshinjabyaha, guhera mu bushinjacyaha, ubugenzacyaha no mu rukiko… Turakurikirana tumenye urwego rwafashe icyo cyemezo cyo kumukurikirana ari hanze.”
Avuga ko iyo haba uburangare nk’uko Hagenimana Jimy abikeka, bariya batatu bataba bafunze, ntihaba haranamenyekanye ko n’uwo mukecuru ari mu bashakishwa, ariko akavuga ko n’impungenge za Hagenimana zumvikana.
Ati: “Icyo dukora ni ugukomeza gukurikirana amakuru tukayasangiza uriya muryango. Turaza gukorana n’ubutabera, by’umwihariko urukiko rufite urwo rubanza kugira ngo tubahe amakuru kuko abahohotewe baba bafite uburenganzira bwo kuregera indishyi. Ibi twiyemeje ko tugiye kubikora bikabona igisubizo.”
Itegeko No 59/ 2018, ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ingingo yaryo ya 8 ivuga ko umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru, byerekeye Jenoside aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icyenda ( 9), n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu( 500.000 Frw), ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 Frw).