Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko u Rwanda rugifite icyuho cy’abakozi bifashishwa mu bihe bw’ubuvuzi by’umwihariko igihe habaye impanuka n’ibindi bihe bikeneye ubutabazi bwihuse.
Kuri uyu wa 29 Mata 2026, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi bashya 25 bazafasha kuzamura urwego rw’ubuvuzi bunyuze mu butabazi bwihuse, Minisante yagaragaje ko nibura imbangukiragutabara 500, zagakozweho n’abantu 3000 ariko abahari batagera no kuri 500.
MINISANTE igaragaza ko mu mbangukiragutabara (ambulance) zigera kuri 500 u Rwanda rufite, nibura buri imwe yakagombye gukoraho abakozi batanu ariko nta na kimwe mu icumi cyabo bahari n’ubwo hari ingamba zafashwe.
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima muri MINISANTE Dr. Nkeshimana Menelas yagize ati: “Iyo turebye abo dukeneye nk’Igihugu buri ambulance imwe uyigenera abakozi batanu kuko bakora mu byiciro. Dufite icyuho rero aba mubonye, ni nka kimwe cya 10 cy’abo dukeneye.”
Yunzemo ati: “Dufite imbangukiragutabara 500, dukeneye abakozi 3 000 ariko ufashe abo dufite muri Kigali, tugafata n’abo dufite mu bitaro nta n’ubwo turagera ku bakozi 500.”
Nubwo hakiri icyuho ariko MINISANTE igaragaza ko hari ingamba zafashwe aho ku bufatanye na Politekiniki y’u Rwanda (RP) batangiye guhugura abazafasha abandi, ndetse no muri Nzeri uyu hari abanyeshuri bazatangira kwiga porogaramu ijyanye n’ubutabazi bwihuse, hagamijwe kuzamura umubare w’abakora ubuvuzi bunyuze muri ubwo butabazi.
Dr. Nkeshimana agaragaza ku ikubitiro batangiye bahugura abantu 25 basanzwe bakora muri urwo rwego kugira ngo na bo bazahugure abandi kandi iyo gahunda iri mu zigiye kwihutishwa.
Yagize ati: “Ni ibintu turi gufatanya na RP, ni porogaramu ibindi bihugu bikora ku buryo imara imyaka ibiri isaba ko utangirana n’umunyeshuri uzabikora. Ntagihindutse mu kwezi kwa Nzeri, tuzabereka benshi baruseho batangiye urwo rugendo rw’imyaka ibiri rwo kwiga bakazaba bakora muri urwo rwego mu gihe kizaza.”
Bamwe mu bahuguwe basanzwe bakora muri urwo rwego bagaragaza ko biteguye gufasha bagenzi babo, kandi bakabaha ubumenyi buhagije.
Turikumwe Jean d’Amour, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) mu ishami ry’ubutabazi rusange yagize ati: ”Twiyongereye ubumenyi mu byo dusanzwe dukora ariko tureba n’uburyo bugezweho mpuzamahanga haba gutabara abantu bagize ibibazo, impanuka ziri mu muhanda n’ibindi.”
MINISANTE igaragaza ko ahabereye impanuka cyangwa ahakenewe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse nibura mu gihe cy’iminota 15, umurwayi agihamagara imbangukiragutabara yagakwiye kuba ihageze agahabwa ubutabazi bw’ibanze, bigatwara isaha imwe ngo umurwayi abe avanwe ahabereye ibyo bikorwa ngo agezwe mu maboko y’abaganga.

