Umuhanzi Akon utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite inkomoko muri Senegal, yatangaje ko aheruka kubaho mu buzima bumuryoheye igihe yakundanaga n’abagore benshi. Uyu mugabo w’imyaka 53 yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Shade Room’ kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2026.
Yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwari bworoshye cyane igihe nari nkiri kumwe n’abagore benshi. Ni bibi kandi birakomeye gukundana ukanashyingiranwa n’umugore umwe gusa. ”Akon avuze ibyo mu gihe hashize amezi atandatu umugore we Tomeka Thiam, atanze ubusabe bwo gutandukana na we, nyuma y’imyaka 28 bari bamaze babana.
Akon yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Lonely’ na ‘Smack That’ n’izindi, yigeze no gutangaza ko yemera gushakana cyangwa gukundana n’abagore benshi.
Nubwo Tomeka Thiam ari we wamenyekanye cyane bivugwa ko Akon yagize abandi bagore batatu bose hamwe ari bane barimo umuririmbyi Amirror yigeze gutangaza ko ari umwe mu bagore bane ba Akon muri 2023. Aba bagore bose uko ari 4 bagiye babana na Akon, yababyayeho abana icyenda (9).
Tomeka Thiam wamenyekanye cyane nk’umugore wa Akon, nta mpamvu yigeze itangazwa yaba yaramuteye gusaba gatanya, icyakora bitekerezwa ko bishobora kuba byaratewe n’uko Akon yaba yizerera akanashyira imbere kugirana umubano n’abagore barenze umwe ibizwi nka Polygam
