Kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hafungiye Cyuzuzo Guillaume w’imyaka 30 ukurikiranywe gukorera iyicarubozo umwana we yibyariye, w’imyaka 7, amukubita birenze urugero, byateye uyu mwana ihungabana rikabije n’ibikomere ku mubiri, amuziza ko ngo iyo avuye ku ishuri ataha atinze. Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 17 Kamena 2026.
Hakizimana Ismael uturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Muhato, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, avuga ko uwo mugabo yatandukanye n’umugore we witwa Akimana Fridaus, amusigira uyu mwana afite amezi 3, asubira iwabo mu Karere ka Rwamagana n’ubu ari ho ari, nta wundi mugabo yashatse, nta n’undi mwana yabyaye. Cyuzuzo ukora amafirigo mu mujyi wa Rubavu, yasigaranye uwo mwana anashaka umukozi w’umukobwa umumufasha, umwana yiga mu wa 3 w’amashuri abanza mu ishuri ryigenga mu mujyi wa Rubavu.
Hakizimana yagize ati: “Yatangiye kujya ahohotera umwana avuga ko ataha bwije, akajya amukubita bikabije imigozi ya telefoni, insinga z’amashanyarazi n’inkoni, kugeza aho ajya agera ku ishuri ahinda umuriro, abayobozi b’ishuri bakamuhamagara ngo aze amujyane kwa muganga bazi ko ari malariya imutitiza, umubyeyi ntajyeyo, n’ubundi yataha akamukubita, bakurikiranye umwana basanga ari inkoni aba yakubiswe.”
Avuga ko wa mukobwa wamureraga agiye kuva muri urwo rugo ari we wasize atanze amakuru y’iryo yicarubozo, avuga ko umwana yafashwe n’ihungabana rikomeye kubera uburyo afashwe nabi na se, amukubita nk’ukubita igisimba, amubuza gukina n’abandi bana, kugeza ubwo umwana yari asigaye atagishaka gutaha, yanataha agashaka abamuherekeza.
Ikindi Hakizimana Ismael avuga ko kibabaje nk’uko we n’abandi baturage babibonye ubwo iki kibazo cyamenyekanaga, ni uko uyu mugabo yari yarashyizeho kamera y’umutekano yo gucunga uyu mwana igihe atahira, anamuha iminota yo gutahiraho, amusaba ngo niba batashye ibyo gutaha akina n’abandi bana ntakabikore, nanagera mu rugo ahagume ntasohoke.
Ati: “Twamubajije icyo mu by’ukuri aziza umwana, atwereka muri kamera ngo iminota yamuhaye arayirenza, dusanga ubwabyo atari byo, ari ihohotera amukorera. Twamugiriye inama yo guha umwana nyina akaba ari we umurera, kuko irungu ubwaryo agira igihe ari mu rugo wenyine se atarataha ari ikibazo. Byakwanga akamuha kwa nyirakuru, akaharererwa kuko bafite ubushobozi aho kugira ngo umwana akomeze iyo mibereho mibi.’’
Kankindi Albertine utuye mu mujyi wa Rubavu, avuga ko kwica umwana urubozo gutyo atari byo, uyu mugabo akwiye guhanwa, akanareka uyu mwana akarererwa ahandi mu muryango aho kugira ngo bazabyuke basanga yanamwishe, amuvutsa uburenganzira bwe bwo gukina n’abandi bana.
Ati: “Birababaje cyane kubona umwana agira imibereho mibi nk’iyo, agahinduka igikange, umubiri wose ari ibikomere, yarahungabanye azira gusa ngo ataha akina n’abandi bana akarenza iminota yahawe yo kugera mu rugo. Tunagaya nyina ugenda ntazatekereze umwana we kuko burya abagabo kurera bonyine birabagora. Umwana natabarwe rwose kuko birakabije cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, avuga ko aho bimenyekaniye basanze uyu mwana yarakorewe iyicarubozo rikabije ari yo mpamvu se yafashwe agashyikirizwa inzego z’umutekano, umwana akajyanwa kwitabwaho muri Isange One Stop Center.
Ati: “Yamukubitaga inkoni nyinshi mu mutwe n’umubiri wose, twasanze umwana ari ibikomere bisa, ku bice binyuranye by’umubiri, cyane cyane mu mutwe. Yari ageze ubwo yumva atagishaka gutaha muri uru rugo, yanataha agashaka abamuherekeza ngo nibasanga se ahari bamwinjize, basanga adahari agakingura kuko yari yaramuhaye urufunguzo rw’igipangu. Babanamo ari bonyine.”
Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri tugenzuye twasanze nta burara umwana afite, ahubwo yarahungabanyijwe n’iryo yicarubozo se amukorera n’ibyo bikomere by’umubiri agendana ari yo mpamvu, nk’ubuyobozi bushinzwe kurengera umwana, twamufashe agashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ngo abibazwe. Gucyaha umwana ntitubyanze ariko kumukubita umuca ibisebe mu mutwe n’umubiri wose, si byo.”
Avuga ko nk’ubuyobozi, bagiye kureba aho umwana yajyanwa mu muryango w’uyu mugabo, cyangwa bagahamagara nyina w’umwana bakumva niba yamujyana, akaba aho atekanye.
Asaba ababyeyi kurera neza barinda abana ihohoterwa n’iyicarubozo, umwana yanakosa agahanwa kibyeyi, ntakubitwe kugeza ubwo akomeretswa n’inkoni nk’uko uyu basanze ameze, kuko inkoni nk’izo zangiza ubuzima bwo mu mutwe aho kumuhindura.
