Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, bituma iki gihugu kiba icya mbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gifashe iki cyemezo.
Iri tegeko riteganya ko guhera ku wa 1 Nzeri 2026 abana bari munsi y’iyo myaka batazongera kwemererwa gufungura konti ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ibigo bizifite mu nshingano bizahabwa amezi ane yo gufunga konti zisanzwe zifitwe n’abana no gushyiraho uburyo bwizewe bwo kugenzura imyaka y’abazikoresha.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko iri tegeko ryashyigikiwe na Perezida Emmanuel Macron, uvuga ko rigamije kurinda abana ingaruka ziterwa n’imbuga nkoranyambaga no kubuza ko ubwonko n’amarangamutima yabo bikoreshwa mu nyungu z’ibigo by’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Twari twarabarekeye muri iyi si y’imbuga nkoranyambaga itwara ibitekerezo byanyu. Tugomba kugabanya umuvuduko no kubafasha gukura muba abantu bakuru kandi mukaba abaturage beza. Ni yo mpamvu twifuza ko munsi y’imyaka 15 nta mwana ukoresha imbuga nkoranyambaga.”
Iri tegeko rinabuzanya kwamamaza imbuga nkoranyambaga zigenewe abana, harimo n’ibyifashishwa n’abafite ababakurikira benshi (influencers).
Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho rigezweho (Arcom) ni rwo ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.
Imibare ya Arcom igaragaza ko abana bafite hagati y’imyaka 12 na 17 bamara nibura isaha n’iminota 21 buri munsi ku rubuga rwa TikTok, ndetse n’urutonde rw’ibyo babona (Algorithms) zayo zikaba zishobora kubagezaho ibikubiyemo byangiza cyangwa bibangamira ubuzima bwo mu mutwe.
U Bufaransa bubaye igihugu cya mbere muri EU (European Union) gishyizeho iri tegeko, bukurikiye Australia yamaze kubuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu gihe u Bwongereza, Espagne, u Bugereki na Denmark na byo biri gutegura amategeko asa na yo.

Yanditswe na NIYIRORA Théogène