Umwongereza Anthony Taylor yahagaritse gusifura
Siporo

Umwongereza Anthony Taylor yahagaritse gusifura

SHEMA IVAN

July 21, 2026

Umusifuzi mpuzamahanga w’u Bwongereza Anthony Taylor yatangaje ko yahagaritse umwuga wo gusifura nyuma y’imyaka 20.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, ni bwo Taylor yatangaje ko yasezeye kuri uyu mwuga, ashimangira ko igitutu ndetse no gutukwa bya hato na hato byihutishije icyemezo cye.

Ati: ‘’Gusifura imikino yo ku rwego rwo hejuru byambereye amahirwe akomeye cyane, ariko ni akazi karimo igitutu gikabije kandi gahora gakurikiranwa no kugenzurwa buri gihe. Bityo rero, mbona igihe kigeze cyo gusezera kuri uwo mwuga nkitegura gutangira indi ntambwe nshya mu rugendo rw’umwuga wanjye.”

Mu 2023 yibasiwe n’abafana ba AS Roma ku Kibuga cy’Indege cya Budapest muri Hongrie kubera kunengwa n’uwari umutoza w’iyo kipe icyo gihe, José Mourinho, nyuma y’uko Roma itsinzwe na Sevilla ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League.

Taylor w’imyaka 47, yasifuye imikino 831 irimo 432 ya Premier League, anayobora amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy’u Burayi n’Igikombe cy’Isi.

Umukino wa nyuma yasifuye ni uwa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, wahuje Espgane na Portugal.

Anthony Taylor yasezeye ku mwuga wo gusifura yari amazemo imyaka 20

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA