Umuhanzi Gatsinzi Emery wamamaye cyane ku izina rya Riderman yashimiye mugenzi we Tom Close watumye ahinduka akava mu buzima bubi yari arimo bwo kunywa ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Riderman yavuzeko ashimira cyane Tom Close wamugiriye inama yo kureka imyitwarire mibi. Ati: “Tom Close yakoze ikintu gikomeye ariko simpamya y’uko wenda anacyibuka.”
Yasobanuye uburyo yamugiriye inama i Gisenyi mu Karere ka Rubavu bagiye mu gitaramo, akamusanga ari gufata ibyo biyobyabwenge yakoreshaga. Yagize ati: “Nari ndi mu cyumba ndi kumwe n’abandi bahungu bagenzi banjye turi ku bikoresho byinshi cyane (ibiyobyabwenge) turi kwinezeza, Tom Close aje kunsuhuza, ageze mu cyumba asanga habaye nko mu gikoni neza neza.”
Riderman yavuze ko Tom Close ako kanya yahise asohora abo bagenzi be bari kumwe maze atangira kumuganiriza amwereka ingaruka ziri muri ibyo bintu yishoyemo cyane ko icyo gihe yigaga muri kaminuza byashoboraga no kumwirukanisha, nubwo icyo gihe atumvaga neza ibyo yamubwiraga ariko ngo nyuma yitekerejeho asanga akwiriye kubihindura.
Ati: “Hari nka 2007-2008 twari tukiri batoya tugitangira, icyo gihe angira inama ntabwo nabyumvaga neza ariko nyuma naje kwitekerezaho neza. Iyo nama yangiriye yahinduye ubuzima bwanjye atuma mpindura intambwe zanjye, ubuzima bwanjye abuhereza ikindi cyerekezo byamfashije kugeza uyu munsi ndamushimira.”
Yavuze ko nubwo Tom Close ashobora kuba atabyibuka neza ariko amushimira cyane ko nubwo atagarutse ngo amushimire ariko byamuhinduye cyane ndetse, atekereza ko na we yabibomye ko byagize akamaro.
Riderman kandi ategerejwe mu gitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ kizabera i Musanze mu mpera z’iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, nk’umuhanzi watwaye igihembo cya ‘Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3 (PGGSS 3), ni nyuma y’uko mugenzi we Tom Close wanagitwaye ku nshuro ya mbere na we mu mpera z’Icyumweru gishize yataramiraga ab’i Nyagatare.
Yanditswe na NIYIRORA Théogène