Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi
Amakuru

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 31, 2023

Ibigo binyuranye byaba ibya Leta n’iby’abikorera mu Rwanda byakanguriwe  gukoresha ibikorwa remezo bizwi nka RINEX (Rwanda Internet Exchange Point) mu  kwihutisha amakuru ahererekanywa kuri murandasi na serivisi   zihatangirwa.

Ibi bikorwa remezo bituma ububiko bw’amakuru agenewe Abanyarwanda kuri murandasi  buguma mu Gihugu bityo abayakeneye bakayageraho byihuse, nk’uko byagarutsweho mu nama  yabereye i Kigali uyu munsi ku wa  31 Werurwe 2023.

Iyi nama yateguwe n’Ikigo RICTA gishinzwe gucunga no guteza imbere indango y’Igihugu kuri murandasi “AkadomoRW” (ari na cyo gifite mu nshingano biriya bikorwa remezo) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa.

Iradukunda Yves Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasobanuye inyungu zo kuba u Rwanda rufite biriya bikorwa remezo, avuga ko iyo  amakuru yerekeranye n’ibigo ndetse na serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga  abitse mu gihugu bigabanya ikiguzi cya murandasi (internet) kandi serivisi abaturage bakenera zikihuta.

Iradukunda Yves, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Yagize  ati: “ Iyo amakuru abitse hano mu Rwanda ntabwo bisaba ko ukoresha murandasi iguhenda ahubwo bigabanya ikiguzi cyayo kandi bigatuma serivisi igenda neza”.

Yakomeje atanga ingero,  ati: “Hari igihe usanga  nka banki zibika amakuru hanze y’ Igihugu bitewe n’uko zikorera mu bihugu binyuranye, iyo zidafite uburyo ziyabika hano kugira ngo hatangwe serivisi hakenerwa murandasi ariko  iyo zikoresheje bya bikorwa remezo bya RINEX, buri gihe ntibisaba ko hakoreshwa murandasi kuko ibigo biba byarahuje imirongo yabyo, bigahanahana amakuru”.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA Ingabire Grace yavuze ko kugeza ubu ibigo bigera kuri 18 ari byo bimaze kwitabira ubu buryo, asanga ubwitabire bukiri hasi.

Ati: “Ibigo byose bifite serivisi zitangirwa kuri murandasi  zikenerwa n’Abanyarwanda turifuza ko byakwitabira ubu buryo kuko  n’iyo murandasi yavuyeho umuturage akomeza kubona  serivisi”.

Nsabimana Nyandwi Sosthène ni umwe mu bitabiriye inama akaba ashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Bushinjacyaha Bukuru, yavuze ko ubu buryo babwitezeho kwihutisha serivisi batanga.

Ati: “ Buzadufasha; murandasi twagiraga igenda buhoro yihute bitewe n’uko tuzaba duhurira n’ibindi bigo bya Leta kuri  biriya bikorwa remezo biri mu gihugu kuko hari igihe usaba amakuru  akabanza kujya kuzenguruka  mu mahanga kandi twifitiye ibikorwa remezo mu Gihugu cyacu”.

Iyi nama ibaye nyuma y’amahugurwa yahawe Abenjenyeri mu ikoranabuhanga bo mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda ku bijyanye no gucunga no gukoresha neza biriya bikorwa remezo bifasha mu kwihutisha amakuru ashakishwa n’abakoresha murandasi imbere mu Gihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA