Kigali: Ibyiciro binyuranye byahuguwe ku gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA
Imibereho

Kigali: Ibyiciro binyuranye byahuguwe ku gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA

Sedar Sagamba

February 6, 2022

Intego y’Isi yose n’u Rwanda rurimo  ni ukurandura SIDA muri 2030, hakomeje gushyirwa ingufu mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo no guharanira kugabanya ubwandu bushya bukagera kuri zeru.

Ni muri urwo rwego Umuryango Nyarwanda ufasha mu  kurwanya SIDA, ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu (ANSP+), wateguye amahugurwa y’iminsi itatu (ku wa 2-4 Gashyantare 2022) yabereye mu Mujyi wa Kigali, ku bijyanye no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Yahuje   abaganga, abanyamakuru n’abari mu byiciro byihariye (barimo abakora uburaya n’ abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura iriya virusi), bagaragarizwa uruhare bafite  mu rwego rwo kurandura kiriya cyorezo.

Mukasekuru Deborah  Umuhuzabikorwa wa ANSP+  yagize ati: “Intego y’isi yose n’u Rwanda rurimo  ni ukurandura SIDA muri 2030, ubwo rero ingamba zose dushobora gukoresha kugira ngo iranduke burundu zirimo gukoreshwa. Hano turimo guhugurwa mu byo kurwanya SIDA, tugakangurira abantu kuyirinda, kwigisha ibijyanye no kurwanya ihohoterwa, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kureba ko ibyiciro byihariye bihabwa neza serivisi zo kwa muganga”. 

Abahuguwe bavuga ko  ubumenyi bungutse bagiye kubusangiza  abandi kugira ngo batange umusanzu  muri uru rugamba rwo kurandura icyorezo.

Ngoboka Yvon ushinzwe ibikorwa mu Ishami ryo kurwanya Virusi itera SIDA mu muryango Amahoro Human Respect wita ku byiciro byihariye,  yagize ati: “Twarebye uburyo serivisi zitangwa ku bigo nderabuzima, uburyo bwo gupima VIH, ingamba zo gukumira ubwandu bushya, twize ku buzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubumenyi twungutse tugiye kugenda tubusangize bagenzi bacu”.

Yakomeje agira ati: “Ikindi nabonye ni uko twebwe ubwacu tutazi ko hari amahirwe dufite kandi na Leta yacu iduha, tukaguma muri kwa kwiheza, kandi hari amahirwe yanatugeza kuri ya ngamba yo kurandura SIDA mu 2030[…].  Dufite Leta  idaheza ariko natwe dusigaje gushyiramo  imbaraga zacu ngo tuyereke icyo dushoboye n’ejo hazaza hacu habe heza, kandi mu bufatanye twateza Igihugu cyacu imbere”.

Nyirabahire Edith uhagarariye Koperative Turengere Ubuzima iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ikora ubukorikori,  yagize  ati: “Ibyo nigiye aha nanjye nzabyigisha bagenzi banjye kugira ngo na bo babashe kwirinda no kurinda abandi”.

Abaganga na bo bagaragaje ko bagiye kurushaho kuzamura serivisi batanga by’umwihariko ku byiciro byihariye birinda kubaha akato kuko bishobora gutuma badakurikirana gahunda bagenerwa uko bikwiye.

Uwimana Esperance  ni umuganga ukorera mu Kigo Nderabuzima cya Biryogo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Aya mahugurwa ni ayo kudufasha kugira ngo turusheho  gufasha abakora uburaya tubigisha uburyo bakwirinda Virusi itera SIDA,  ni ukugira ngo dukomeze kuzamura ubufasha tubaha, uburyo tubakira, ko tutagomba kubaha akato”.

Yaboneyeho  gukangurira abari muri biriya byiciro byihariye bose  kujya bitabira gahunda bashyiriweho n’ibigo nderabuzima kugira ngo  ubuzima bwabo bukurikiranwe kuko usanga bafite ibyago byinshi byo kurwara  indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. 

Uretse kuba abari mu byiciro byihariye bahugurwa, banakangurirwa kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe kugira ngo babashe gukurikiranwa mu buryo bworoshye muri urwo rugendo rwo gukumira ubwandu bushya no gufashwa kurwanya ubukene nk’imwe mu ntandaro zituma bishora mu buraya n’indi myitwarire  y’ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge yatuma bakurizamo kwandura Virusi itera SIDA.

Mukasekuru Deborah  Umuhuzabikorwa wa ANSP+ yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi dusanga hari impamvu nyinshi zituma hari abajya mu buraya; abenshi baba barize nta kazi bafite, ab’imfubyi, abadafite aho kuba n’ibindi bibazo. Ni yo mpamvu tubafasha gukora  imishinga iciriritse  kugira ngo biteze imbere, abo bagiye mu buraya kubera ibibazo iyo babonye ubafasha bashobora kubivamo”.

Avuga ko  ubu bafite  amashyirahamwe bakurikirana agera ku 168 mu Gihugu hose, afite abayakuriye n’abakangurambaga b’urungano  bahuguwe bakorana n’ibigo nderabuzima, bakangurira bagenzi babo kwirinda SIDA, ibiyobyabwenge, bakitabira gahunda zo kwa muganga no  gufata imiti neza.  Banakangurirwa kwitabira izindi gahunda za Leta kuko ari ho bamenyera ibyo ibateganyiriza.

Intego y’u Rwanda yo kurandura SIDA muri 2030 irashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya “95 inshuro 3”. Ni ukuvuga ngo muri miliyoni zisaga 12 z’Abanyarwanda, nibura 95% by’abantu banduye barimo babashe kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by’abo bipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, 95% by’abo bafata imiti igabanya ubukana babashe kugira ubudahangarwa bw’umubiri ku rwego rwo hejuru ku buryo umuntu agira ubwirinzi bujya gusa neza n’ubw’utabana n’ubwandu, ibi bikaba bigabanya ibyago by’uko uwanduye yakwanduza mugenzi we mu gihe baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mukasekuru Deborah Umuhuzabikorwa wa ANSP+

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA