Koga: Ikipe ya Mako Sharks yatangije irushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Koga: Ikipe ya Mako Sharks yatangije irushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 27, 2023

Ikipe ya  Mako Sharks SC ikorera muri Green Hills Academy i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali yatangije irushanwa “Mako Sharks Swimming League” rizakinwa mu byiciro bitatu mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzamura impano no kongera amarushanwa.

Ku Cyumweru taliki 26 Werurwe 2023 ni bwo habaye irushanwa ry’umunsi wa mbere “Mako Sharks Swimming League Day 1”. Muri Kamena 2023 hazaba irushanwa ry’umunsi wa kabiri hanyuma rizasozwe hakinwe umunsi wa 3 mu Kwakira 2023 ari nabwo abakinnyi bitwaye neza bazahabwa ibihembo hakurikijwe amanota bagiye babona mu marushanwa yose uko ari atatu.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hitabiriye abakinnyi barenga 100 baturutse mu makipe y’imbere mu gihugu arimo Vision JN yo mu Karere ka Rubavu, CS Karongi, CS Kigali  na Mako Sharks yariteguye.

Aba bakinnyi bahatanye mu byiciro bitandukanye by’imyaka  guhera ku bari munsi y’imyaka 10 kugeza ku bakuru  mu buryo bwo Koga butandukanye burimo Gukura umusomyo “Freestyle”, Koga Bunyugunyugu “Butterfly”, Koga Makeri “Breaststroke” no Koga Ngarama “Backstroke”.

Uretse abakinnyi bahatanye ku giti cyabo habaye no guhatana mu rwego rw’amakipe aho bavangaga uburyo bwo Koga butandukanye.

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James yavuze ko gutegura irushanwa muri ubu uburyo  babibonye ahandi bateye imbere  na bo basanga ari uburyo bwiza bwabafasha  gutegura irushanwa rikomeza aho gukina umunsi umwe gusa. 

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James

Yakomeje avuga ko ibi bizatuma abakinnyi bakorana umuhate bitume bazamura impano zabo cyane cyane abakiri bato kuko ari ho hari icyizere cy’ejo hazaza cy’iterambere ry’umukino wo Koga.

Bazatsinda yavuze ko umunsi wa mbere w’iri rushanwa witabiriwe birenze n’uko bari babyiteze. Avuga ko kandi aba bakinnyi ari bo bazakina irushanwa rya kabiri muri Kamena 2023 ndetse n’irushanwa risoza mu Kwakira 2023.

Mu gusoza, Bazatsinda avuga ko hari amakipe  yo hanze y’u Rwanda yifuje kuzitabira, abakinnyi bayo bakazarushanwa ariko ntibazahabwe ibihembo kuko bazaba batarakinnye amarushanwa abiri abanza gusa  avuga  ko nibabyifuza bazatangirana n’irushanwa rya mbere umwaka utaha wa 2024.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, Girimbabazi Rugabira Pamela yashimiye ikipe ya Mako Sharks yateguye iri rushanwa avuga ko n’andi makipe  akwiye kuyigiraho  akajya ategura amarushanwa mu rwego rwo guteza imbere  uyu mukino mu gihugu ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela

Girimbabazi yavuze ko uretse iri rushanwa hari n’andi marushanwa ateganyijwe mu minsi iri imbere yateguwe na RSF.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA