Koga: Tuyisenge yatorewe kuyobora Komisiyo y’abakinnyi muri RSF

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Koga: Tuyisenge yatorewe kuyobora Komisiyo y’abakinnyi muri RSF

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 25, 2023

Taliki 25 Werurwe 2023, habaye inama y’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” yari igamije gushyiraho za Komisiyo zitandukanye zirimo iy’abakinnyi,  iy’ubuvuzi ndetse n’ishinzwe gutegura amarushanwa.

Mu Kuboza 2022, mu nama y’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi “World Aquatic”  hemejwe ko buri shyirahamwe ry’umukino wo Koga  rigomba gushyiraho Komisiyo y’abakinnyi “Athletes Commission” kugira ngo na bo bajye bagira ijambo mu bikorwa byose  ndetse n’ubuvugizi.

Komisiyo y’abakinnyi muri RSF yatowe igizwe na Tuyisenge Yves (Perezida), Ishimwe Heritier (Visi Perezida), Kamana Thian (Umunyamabanga), Kirezi Epaphrodite  na Irakunda Isihaka “Bebeto” (Abajyanama).

Abagize Komisiyo y’abakinnyi muri RSF

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Komisiyo y’abakinnyi, Tuyisenge Yves ukinira ikipe ya Vision JN SC y’i Rubavu yatangaje ko kuba iyi Komisiyo itabagaho hari byinshi abakinnyi bahombaga birimo n’ubuvugizi mu byemezo bafatirwa.

Perezida wa Komisiyo y’abakinnyi, Tuyisenge Yves

Yakomeje asaba abakinnyi kujya begera iyi Komisiyo bakagaragaza imbogamizi n’ibibazo bafite  hanyuma na bo babigeze ku buyobozi bwa RSF kugira ngo  bibonerwe igisubizo.

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa

Iyi Komisiyo ifite inshingano  yo gutegura amarushanwa atandukanye haba mu Biyaga “Open Water”  ndetse no muri Pisine “Swimming Pool”.

Abagize iyi Komisiyo ni Kamanzi Jean d’Amour (Perezida), Mutesi Djamilla (Visi Perezida), Umurerwa Mediatrice (Umunyamabanga), Mukunzi Emmanuel (Umujyanama), Niyomugabo Jackson (Ushinzwe ibijyanye na Tekinike, akaba n’Umujyanama) na Murangira Bosco (Ushinzwe abasifuzi).

Abagize Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa

Komisiyo y’ubuvuzi

Iyi Komisiyo ishinzwe by’umwihariko gukurikiranira hafi ubuzima bw’abakinnyi ndetse no kureba ko hari abakoresha imiti yongera ingufu.

Abagize iyi Komisiyo ni Dr. Kwihangana Prosper (Perezida), Dr. Zimurinda Alain (Visi Perezida), Niyomugabo Jean Claude (Umunyamabanga), Mpawenimana Ismael na Rusamaza Alphonse (Abajyanama).

Abagize Komisiyo y’ubuvuzi

Nyuma y’iki gikorwa,  Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela  yatangaje ko ari ibyo kwishimira  kuba babashije gushyiraho izi Komisiyo kuko hari hashize igihe babifite muri gahunda bikaba bigiye kubafasha  mu iterambere ry’umukino muri rusange.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela  

Yasabye kandi abatorewe kujya muri izi Komisiyo gukoresha imbaraga  bakagira n’ubwitange kugira ngo umukino wo Koga utere imbere.

Girimbabazi yasabye by’umwihariko abagore batowe gukoresha imbaraga bakangurira abandi kwitabira uyu mukino kuko ari umukino mwiza kandi  wateza imbere uwukina.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA