Ikipe ya Black Scorpion yo mu Karere ka Kayonza ni yo yegukanye irushanwa ry’abakiri bato mu mukino njyarugamba wa Kung Fu Wushu “National Junior Wushu Championships 2022” ryabereye mu Karere ka Ngoma taliki 14 Kanama 2022.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kabiri ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” mu rwego rwo gufasha abakiri bato kwimenyereza uyu mukino no kuzamura impano zabo.
Muri rusange ryitabiriwe n’abana 108 bafite hagati y’imyaka 4 na 15 barimo 40 b’abakobwa na 68 b’abahungu baturutse mu makipe 17. Aba bakinnyi bahatanye mu kwiyereka “Taolu” mu byiciro bitandukanye by’imyaka harimo abafite hagati y’imyaka 4 na 7, abafite hagati ya 8 na 10 n’abafite hagati y’imyaka 11 na 15.


Nyuma yo guhatana, ikipe ya Black Scorpion mu Karere ka Kayonza ni yo yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere.
Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza kandi ryitabiriwe ku bwinshi bikaba bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’uyu mukino.
Agaruka ku bwitabire yagize ati: “Amakipe 17 muri 31 ni yo yitabiriye, mwabonye ko hari n’ikipe yavuye i Rubavu ikaza i Ngoma , ibi biragaragaza ko bafite ishyaka n’umurava.”

Mu bakinnyi bitabiriye harimo 40 b’abakobwa, aha Perezida wa RKWF, Uwiragiye avuga ko bishimiye ubu bwitabire kuko bigaragaza iterambere ry’umukino mu byiciro byose.
Akomeza avuga ko intego bafite ari ugutangiza uyu mukino mu mashuri ndetse bakajya banategura amarushanwa ahuza amashuri atari ibi bisanzwe by’amakipe. Ati : “Ibi nitubigeraho ni ho tuzavuga ko ibyo twiyemeje tubigezeho, biragoye kuko bisaba umuhate no kwitanga ariko turizera ko bizakunda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimiye RKWF kuba barahisemo aka Karere kugira ngo habere iri rushanwa kandi ko hasanzwe hari n’ikipe n’ubwo uyu mwaka ititwaye neza.
Yakomeje avuga ko biteguye gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo uyu mukino utere imbere mu Karere n’ahandi hose.

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ushinzwe ingaga n’amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent yatangaje ko bishimiye uruhare rwa RKWF mu guteza imbere impano z’abana.
Yagize ati : “Biragaragara ko iterambere rya siporo rigomba gushingira ku bakiri bato, iki gikorwa ni cyiza kuko cyatumye tubona ko hari impano. Nka Minisiteri rero tuzakomeza gushyigikira RKWF muri ibi bikorwa bigamije iterambere rya siporo mu bakiri bato.”

Amakipe 17 yitabiriye
Aya makipe ni Tsen Sport, Tiger Wushu, Muhanga Shaolin Tiger, Rwamagana Chin woo, Ging Hu Kabuga, Chow Gar Mantis, Chin woo orgasation, Musanze Shaolin Temple, Angel Kung-fu Club, Black eagle Ngoma, Black Scropion Kayonza, Gasabo Wushu, Lion Wushu Nyagatare, Mahoko Kung fu Wushu, Ryabizige Wushu Club, Rubavu Wushu na Dragon Wushu Batsinda.
Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere muri Nyakanga 2019 ryabereye mu Kigo cy’Urubyiruko ku Kimisagara ryitabirwa n’abana 175 baturutse mu makipe 15. Aba bana barimo abahungu 111 n’abakobwa 64.
Ikipe ya Black Eagle yo mu Karere ka Ngoma ni yo yitwaye neza yegukana imidali 16 ikurikirwa na Black Scorpion yo mu Karere ka Kayonza yegukanye imidali 15 mu gihe ikipe ya 3 yabaye Mantis Academy ibarizwa mu Mujyi wa Kigali yegukanye imidali 9.
Amafoto










