Kwibohora32: Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rwa Polisi n’Ingabo mu iterambere ry’abaturage
Politiki

Kwibohora32: Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rwa Polisi n’Ingabo mu iterambere ry’abaturage

SHEMA IVAN

July 4, 2026

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimangiye ko uruhare rwa Polisi y’Igihugu, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi, ari igihamya cy’uko ubufatanye hagati y’Inzego z’Umutekano n’abaturage ari inkingi umutekano w’Igihugu wubakiyeho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo Kwibohora, ubwo yashyikirizaga inzu 30 zubakiwe imiryango itishoboye yo mu Karere ka Nyabihu zikaba zarubatswe ku bufatanye bw’ingabo na Polisi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Gen. Maj. Eugene Nkubito.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yatangaje ko umutekano w’Abanyarwanda utagarukira gusa ku kuba nta masasu bumva buri munsi ahubwo ujyana n’iterambere bagezeho. Yagize ati: “ Twese twemera ko umutekano utagarukira gusa ku kuba nta ntambara iri mu Gihugu, ahubwo ko kugira umutekano bivuze kuba ntacyahungabanya ituze ry’umuturarwanda, abe ndetse n’ibyo atunze, aho cyava hose, uko cyaba giteye kose. Ibi kandi bikajyana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.

Yakomeje ashimira inzego z’umutekano ku bw’ubufatanye, ubwitange n’urukundo mu kurinda no kubaka Igihugu. Ati: “Twongeye gushima byimazeyo inzego z’umutekano ku bw’ubufatanye, ubwitange n’urukundo mu kurinda no kubaka igihugu cyacu. Intwari zacu zitanze kugira ngo tugere aho turi uyu munsi, twongeye kuzishimira zikomeze kutubera urugero rwiza natwe duharanire kugera ikirenge mu cyazo”.

Minisitiri Nsengiyumva yasabye imiryango yahawe inzu kuzikoresha neza no kuzirinda, kugira ngo zibafashe kwiteza imbere n’imibereho myiza yabo no gukomeza gusigasira ibyagezweho baharanira iterambere rirambye. Izi nzu 30 zubakiwe abatishoboye buri imwe ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikorwa by’Ingabo na Polisi byakozwe mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu hagamijwe kwizihiza imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, bifite agaciro ka miliyari 2 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yaganiriye n’umwe mu baturage bahawe inzu
Inzu 30 zahawe abatishoboye mu Karere ka Nyabihu
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu Ngabo na Polisi by’Igihugu
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva ni we wayoboye umuhango wo gushyikiriza inzu abatishoboye mu Karere ka Nyabihu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA