Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gicumbi (PSF) rwagaragaje ko bamwe mu bahoze ari abacuruzi n’abashoramari bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basize icyasha gikomeye Urwego rw’abikorera, kuko aho gushyira imbere iterambere ry’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bahisemo inzira y’urwango n’ubwicanyi. Ibi babivuze ubwo bibukaga abahoze ari abacuruzi bo mu Karere ka Gicumbi bazize Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.
Abikorera bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe gusa n’abari abasirikare cyangwa abanyapolitiki, ahubwo ko harimo n’abari bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’indi myuga yigenga, bakoresheje amafaranga n’ubushobozi bari bafite mu gushyigikira ubwicanyi.
Bavuga ko bamwe mu bari bafite amaduka n’indi mitungo batanze inkunga mu kugura intwaro gakondo zakoreshejwe mu kwica Abatutsi, mu gihe abandi ubwabo bifatiraga intwaro bakica abo bari basanzwe bakorana cyangwa bari abakiliya babo. Abaturage n’abacuruzi bo muri aka Karere bavuga ko bibabaje kuba hari abacuruzi bishe abakiliya babo cyangwa abo bari basanzwe bafitanye umubano wa buri munsi, bakabaziza gusa ko bari Abatutsi.
Umwe mu bacuruzi Kavutse Jean Mrie yagize ati: “Biragoye kumva ukuntu umuntu yica umukiliya we cyangwa mugenzi we bari bamaze imyaka bakorana. Abo bantu baretse kureba inyungu z’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bishora mu bwicanyi. Ni icyasha gikomeye ku rwego rw’abikorera.”
Zirimagabo Elysee yavuze ko ibikorwa byaranze bamwe mu bashoramari icyo gihe byangije icyizere cyari hagati y’abantu, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi. Yagize ati: “Abikorera bagombye kuba abantu bahuza abaturage kandi bateza imbere Igihugu. Kubona hari abahisemo gukoresha umutungo wabo mu kwica no gushyigikira ubwicanyi ni ibintu bibabaje cyane.”
Akarere ka Gicumbi kari mu duce twari dufite abashoramari bakomeye muri icyo gihe harimo Kabuga Felicien n’abandi, baranzwe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri yabagejeje ku kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abikorera bavuga ko ibyo bikorwa bibi byabaye isomo rikomeye, ndetse ko kuri ubu bashyize imbere kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere rirambye.
Niyonzima Théophile mu buhamya bwe avuga ko Jenoside yamusigiye ibikomere bikomeye nyuma y’uko se wari umucuruzi yishwe n’abo bari basanzwe bakorana. Yagize ati: “Data yari umucuruzi uzwi hano, ariko yishwe n’abo bakoranaga. Baramutemaguye bamujugunya mu mugezi wa Warufu. Jenoside yakozwe n’abantu bari barabuze ubumuntu barabutaye burundu.”
Uhagarariye PSF mu Karere ka Gicumbi, Muhizi Emmanuel, avuga ko abikorera bo muri iki gihe bagomba kuba umusingi w’ubumwe n’iterambere aho kuba intandaro y’amacakubiri nk’uko byagenze kuri bamwe mu bikorera bo mu gihe cya Jenoside.
Yagize ati: “Nk’abikorera, dufite inshingano zo kubaka Igihugu no guteza imbere abaturage. Jenoside yadusigiye isomo rikomeye ryo kumenya ko urwango n’amacakubiri bitagira aho bigeza igihugu. Uyu munsi twiyemeje gushyira imbere ubumwe, gufasha abarokotse no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera ubuyobozi bubi n’ingengabitekerezo yagejeje bamwe mu bantu ku rwego rwo kwica abo bari basanzwe babana ndetse bakorana.
Yagize ati: “Birababaje kubona hari abantu bari bafite ubushobozi n’ijambo mu muryango nyarwanda bahisemo gukoresha ibyo bafite mu gusenya Igihugu no kwica inzirakarengane. Icyakora uyu munsi Abanyarwanda bahisemo inzira y’ubumwe, kandi tugomba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ibyo igihugu cyagezeho.”
Yongeyeho ko urubyiruko n’abikorera bakwiye gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no kubaka Igihugu kidashingiye ku macakubiri, ahubwo cyubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
