Muhanga: Abatamenyekanye bashatse kwiba ibikoresho by’umunara w’itumanaho barateshwa bahata imodoka
Amakuru

Muhanga: Abatamenyekanye bashatse kwiba ibikoresho by’umunara w’itumanaho barateshwa bahata imodoka

HABIMANA Eric

May 21, 2026

Abantu bataramenyekana mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bagerageje kwiba ibikoresho byo ku munara wa sosiyete y’itumanaho imwe mu zikorera mu Rwanda, uherereye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, ariko abaturage batabaza inzego z’umutekano, ababyibaga babitaho barahunga bahasiga imodoka.

Abaturage bagaragaje ko kandi aba bakekwaho ubujura bakoze ibi mu gihe umuzamu usanzwe urinda uwo munara yari yagiye gufata amafunguro iwe mu rugo. Bavuga ko aba bantu baje ku wa 20 Gicurasi 2026, bari bitwaje imodoka, batangira gupakira bimwe mu bikoresho by’uyu munara birimo amabateri awufasha gukora ariko babonye ibyo bikorwa bahita batabaza bituma abo bakekwaho ubujura bata imodoka n’ibyo bari bamaze gupakira bariruka.

Mukakarangwa Marciana, umwe mu baturage batuye hafi y’uyu munara yavuze ko babonye abantu bari kuri uwo munara mu masaha ya saa saba z’amanywa ariko batari bazi icyo bagamije. Ati: “Twari hano dutonora ibishyimbo, mbona abantu bari hariya ku munara, namanutse ngeze hafi mbona imodoka ihagaze n’abandi bantu bazamuka iruhande rwawo, umuzamu na we yahise ahagera abo bantu babonye turi kuhagera bahita biruka.”

Rusagara Albert, usanzwe akora akazi ko kurara irondo ry’umwuga, yavuze ko amakuru yatanzwe n’umuturage witwa Delphine ari yo yabafashije gutahura uwo mugambi. Ati “Kubera ko dufite irondo rikora no ku manywa, Delphine yaduhamagaye atubwira ko hari abantu bari gukuramo ibikoresho mu munara babishyira mu modoka, twahise tuzamuka twiruka kuko twari hafi, tugezeyo bahita biruka, bari banamaze iminsi baza hano bivuze ko babaga barimo biga ikibuga.”

Undi muturage witwa Uwineza Clarisse na we yavuze ko abaturage bahuruye bamaze kumenya ko hari abantu bageragezaga kwiba amabateri yo muri uwo munara. Ati: “Abaturage bahise bahurura, abarimo bapakira amabateri mu modoka bahise biruka hasigara umushoferi, we yavugaga ko abo bantu bamuhaye akazi ko gutwara ibintu, ariko nyuma na we yaje kubacika, inzego z’umutekano zahise zihagera zitwara imodoka ariko abo bajura ntibafatwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bwaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bakorana bya hafi n’abanyerondo ndetse n’inzego z’umutekano kuko abashobora guhungabanya umutekano baba bari ahantu hose kandi abanyerondo badashobora kuba hose icyarimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yavuze ko abaturage n’irondo bakoze igikorwa gikomeye cyo gutanga amakuru ku gihe kuri icyo gikorwa kigayitse cy´ubujura bwarimo bukorerwa kuri uyu munara.

Ati: “Twamenye amakuru ko hari abantu bane binjiye muri uwo munara bigize abakozi b’ikigo cy’itumanaho barimo gupakira amabateri mu modoka, irondo ryahise riduhamagara, natwe tubaza kuri sosiyete bireba batubwira ko abo bantu atari abakozi babo, babonye abaturage n’irondo babimenye bahise biruka basiga imodoka n’ibyo bari bibye.”

Uyu muyobozi yavuze ko imodoka yakoreshwaga muri icyo gikorwa yajyanywe na Polisi, ubu ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga mu gihe iperereza rikomeje. Yakomeje asaba abaturage gukomeza kuba maso no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza ibikorwa remezo bajye bafatwa hakiri kare.

Umunara bageragezaga kwibaho bimwe mu bituma ukora birimo za batiri
Uwineza Clarisse yahageze umushoferi waje atwaye abakekwaho ubujura agihari ariko abandi baturage baje ahita ahunga, bamuburira irengero
Rusagara Albert umwe mu basanzwe bakora irondo ry´umwuga ari mu bahageze batabajwe n’uwitwa Delphine

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA