Umuhanzi w’umunyabigwi muri Afurika, Bien-Aimé Baraza yashyizwe ku rutonde rw’abazataramira abazitabira imikino ya nyuma ya BAL kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026. Bien-Aimé Baraza waraye ageze mu Rwanda, ari mu bafite indirimo zigezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zirimo “Ayayaah” yakoranye na Element Eleeh na Joshua Baraka wo muri Uganda. Uyu muhanzi yiyongereye ku muhanzikazi Abigail Chams ukomoka muri Tanzania.
Uretse gutarama uyu muhanzi yatatse u Rwanda avuga ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda kandi ko yari akumbuye ibyo kurya byaho, yagize ati: “Nari nkumbuye ibyo kurya bya Kinyarwanda isombe n’inyama.” Yongeyeho ko iyo abantu bavuga imijyi myiza bavuga u Burayi na Amerika ariko we igihe cyose ahari avuga ati, “hari na Kigali.”
Irushanwa rya BAL 2026 ririmo amakipe umunani yaturutse mu bihugu umunani ari yo Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), RSSB Tigers (Rwanda), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).
RSSB Tigers izakina umukino ubanza ku munsi wo gutangira irushanwa ku wa 22 Gicurasi na Morocco FUS de Rabat ku isaha y’i saa moya, ndetse no ku cyumweru bahurire mu mukino wo kwishyura. Iyi mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona igamije guteza imbere basketball ku mugabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya, mu gihe APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yabaye iya gatatu.
