Gicumbi: Biteze ko ishuri ry’imyuga rizabafasha kwiga hafi no guhanga imirimo
Ubukungu

Gicumbi: Biteze ko ishuri ry’imyuga rizabafasha kwiga hafi no guhanga imirimo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

May 21, 2026

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, by’umwihariko abo mu Murenge wa Giti, bavuga ko bishimiye ishuri ry’imyuga riri kubakwa muri aka gace, bavuga ko rizafasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro, kwihangira imirimo no kugabanya ingendo ndende zakorwaga n’abanyeshuri bajya kwiga imyuga mu tundi Turere.

Iri shuri rya Giti TSS ririmo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye, rikazatwara asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bibiri by’ubwubatsi.

Abaturage bavuga ko kuba iri shuri riri kubakwa hafi yabo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere urubyiruko no kongera amahirwe y’akazi mu Karere ka Gicumbi, cyane ko amashuri y’imyuga ari imwe mu nkingi Leta y’u Rwanda ishingiraho mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko.

Mukamana Claudine, umwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Giti, yavuze ko iri shuri rije gukemura ikibazo cy’ingendo ndende abana bakoraga bajya gushaka aho biga imyuga.

Yagize ati: “Twishimiye iri shuri cyane kuko abana bacu bajyaga bakora ingendo ndende bajya kwiga imyuga mu tundi Turere. Hari n’ababuraga ubushobozi bwo gukomeza kubera amafaranga y’urugendo n’icumbi. Kuba rigiye kutwegera bizafasha benshi kwiga no kubona ubumenyi bubateza imbere.”

Ndahayo Jean Paul na we yavuze ko imyuga ari kimwe mu bizafasha urubyiruko rwo mu gace k’iwabo kwiteza imbere no kugabanya ubushomeri. Yagize ati: “Ubu Isi igeze aho umuntu ufite umwuga aba afite amahirwe menshi yo kubona akazi cyangwa kwikorera. Turabona iri shuri rizafasha abana bacu kudatakaza igihe ahubwo bakiga ibijyanye n’isoko ry’umurimo.”

Urubyiruko narwo ruvuga ko iri shuri rizabafasha kwihangira imirimo no kwigira hafi imyuga aho gukora ingendo bajya kuyishakira kure. Nizeyimana Eric, umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Giti, yavuze ko ishuri ry’imyuga rizabafasha kubona amahirwe yo kwiga imyuga bifuza bitabagoye.

Yagize ati: “Twajyaga dukora ingendo ndende tujya kwiga imyuga ahandi kandi bamwe bikarangira babivuyemo kubera amafaranga cyangwa umunaniro n’ingendo ndende. Kuba iri shuri rije hano iwacu bizatuma twigira hafi kandi tubashe no gutekereza ku kwihangira imirimo nyuma yo kurangiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko iri shuri rizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere no kongera umubare w’urubyiruko rwiga imyuga. Yagize ati: “Turateganya ko bitarenze tariki ya 30 Kamena 2026 uyu mushinga uzaba warangiye. Iri shuri rizafasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no kwiteza imbere. Turasaba urubyiruko kudapfusha ubusa aya mahirwe begerejwe.”

Imirimo yo kubaka iri shuri igeze ku cyiciro cya kabiri, aho hasigaye kubakwa inzu z’ubuyobozi, inyubako zigeretse, ikibuga cya Basketball no gutunganya ibikorwa remezo birimo ibigega by’amazi n’ubwiherero bwo hanze.

Kubakwa kw’iri shuri kandi bihura na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), aho igihugu gifite intego yo kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga ukagera kuri 60% bitarenze 2029.

Leta y’u Rwanda kandi igaragaza ko amashuri y’imyuga ari imwe mu nzira zizafasha Igihugu kugera ku ntego yo guhanga nibura imirimo mishya isaga ibihumbi 250 buri mwaka, binyuze mu guteza imbere ubumenyi ngiro no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Muri gahunda nshya y’Uburezi ya 2024-2029, Leta yateganyije gukomeza kongera amashuri y’imyuga y’icyitegererezo no kugeza amahugurwa y’imyuga hafi y’abaturage kugira ngo urubyiruko rubashe kubona amahirwe yo kwiga imyuga bitabagoye.

Biteganyijwe ko ishuri rya Giti TSS rizigisha imyuga irimo ubwubatsi n’ubukanishi bw’imodoka, ibintu abaturage bavuga ko bizafasha urubyiruko kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, by’umwihariko abo mu Murenge wa Giti, bavuga ko bishimiye ishuri ry’imyuga riri kubakwa muri aka gace, bavuga ko rizafasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA