MINUBUMWE yerekanye inyungu abato bakura mu kwiga amateka ya Jenoside
Uburezi

MINUBUMWE yerekanye inyungu abato bakura mu kwiga amateka ya Jenoside

KAMALIZA AGNES

May 8, 2026

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ( MINUBUMWE) yagaragaje ko abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakwiye kwigishwa amateka nyakuri y’u Rwanda, by’umwihariko arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bamenye ingaruka zayo bafate iya mbere mu kwamagana urwango n’amacakubiri.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abututsi mu 1994, mu mashuri, kuri uyu wa 08 Mata 2026, mu Karere ka Kicukiro ku ishuri rya New Life Christian Academy, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric yagaraje ko abana bakeneye gusobanurirwa amateka atagoretse ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mahoro yagaragaje ko gahunda yo kwibuka mu bigo by’amashuri ari umwanya mwiza wo guha abana umwanya wo kwisanzura bagasobanuza amateka nyayo ngo hato hatazagira ababayobya. Yavuze ko bizatuma barushaho gukura basobanukiwe neza Jenoside yakorewe Abatutsi iyo ari yo, ingaruka yagize bityo bafate ingamba zo kurwanya icyabasubiza muri ibyo bihe by’umwijima.

Yagize ati: ”Bizarushaho gutanga umusaruro kugira ngo urubyiruko rukure rwumva amateka y’Igihugu cyacu basobanukiwe neza Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kuko politiki y’Igihugu ari ‘Ndi Umunyarwanda’ banumva ko imvugo zibiba urwango cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyabiba amacakubiri ari kibi bityo bafite uruhare mu kucyamagana.”

Yongeyeho ko abakiri mu mashuri bakwiye gukura amasomo mu mateka y’u Rwanda, asaba ababyeyi gufatanya n’ibigo by’amashuri bakabwira abana amateka y’ukuri kugira ngo bakure babyumva bityo babe mu gihugu cyunze ubumwe.

Yongeyeho ati: “Ababyeyi twabasaba kudatererana amashuri kuko abana iyo babaza dufite inshingano zo kuvuga ukuri ku mateka yabaye no kutayagoreka kabone nubwo baba barayagizemo uruhare rubi. Ibyo rero ababyeyi bagomba kubisobanukirwa kugira ngo tugire urubyiruko rusobanukiwe n’amateka ariko rukuramo n’amasomo yo kubaka Igihugu cyiza cyunze ubumwe.”

Mahoro yasabye abarimu haba abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo gukomeza kwiga amateka y’u Rwanda kugira ngo barusheho kuyigisha bayasobanukiwe. Yagaragaje ko hari integanyanyigisho za Minisiteri y’Uburezi zigaragaza indangagaciro na kirazira, kandi ari na bwo buryo bukwiye bwo gucishwamo inyigisho zisubiza ibibazo abana bibaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bwa New Life Christian Academy buvuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bigo by’amashuri ari umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi bambuwe ubuzima, kandi ko kwigisha ayo mateka bituma abakiri mu mashuri barwanya ko ayo mateka yasubira.

Umuyobozi wa Africa New Life, Rev. Past Katagwa Fred Isaac yagize ati: ”Turi kubikora kugira ngo twigishe abana bacu ukuri kw’amateka y’Igihugu kuko batamenye ibyabaye byaba byoroshye ko babayobya bakigishwa ibinyoma.”

Rev. Katagwa yongeyeho ko ikigamijwe ari ukurera abantu basobanukiwe amateka, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi. Bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko banyotewe no kumenya amateka y’u Rwanda kuko bizatuma birinda abashaka kubasubiza inyuma.

Akaliza Sabrina yagize ati: ”Nize ko tugomba kunga ubumwe kugira ngo amateka mabi atazongera kubaho, rero ni ngombwa ko twiga amateka y’u Rwanda kuko adufasha ko twirinda abongera kuzana amacakubiri kuko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kamali Eriana na we ati: ”Dukeneye kwiga ukuntu twitwara nk’Abanyarwanda kuko nize ko muri Jenoside hari abantu benshi bishwe kubera ko bari Abatutsi; ubu nk’abanyeshuri tugomba gukundana.”

Biteganyjwe ko iyi gahunda yo kwibuka izaba mu bigo byose by’amashuri hirya no hino mu gihugu hagamijwe ko abo banyeshuri bamenya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abiga muri New life Christian Academy bagaragaje ko bakeneye kwiga amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobanuriwe amateka y’ u Rwanda bagira n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye
Abiga muri New life Christian Academy bagaragaje ko bakeneye kwiga amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA