Gakenke: Umwarimu yafatanywe ihene n’intama akekwaho kuziba
Imibereho

Gakenke: Umwarimu yafatanywe ihene n’intama akekwaho kuziba

NGABOYABAHIZI PROTAIS

July 16, 2026

Abaturage bo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Buheta, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, bavuga ko baguye mu kantu nyuma yo kumenya ko umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS Kamubuga akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwiba amatungo no kuyabagira iwe, ibintu bibangamiye indangagaciro z’umwuga w’uburezi.

Uyu mwarimu witwa Uwazigira Marcel Clément, w’imyaka 35, yafashwe mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano nyuma y’amakuru yavugaga ko iwe hakorerwaga ibikorwa byo kubagira amatungo akekwaho kuba yari yibwe, inyama zikajyanwa n’ababaga bazigurisha ahandi, nko mu maresitora. Abaturage bavuga ko nubwo hari hashize igihe akekwaho ibikorwa nk’ibi, kubifatirwamo ni gihamya no gusanga umwe mu bagomba kubera abana urugero ari we ubikekwaho byabateye agahinda n’isoni.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Buheta witwa Ndayazi Augustin yagize ati: “Twari tumaze igihe twumva ko hari amatungo agenda abura, rimwe na rimwe abantu bagakeka bamwe ariko nta gihamya ihari. Kuba twumvise ko ari umwarimu ukekwaho kubigiramo uruhare biradushenguye. Umwarimu ni umuntu twafataga nk’icyitegererezo, si uwo twakekaga ko yakwishora mu bikorwa nk’ibi, gusa bajyaga bamunuganuga tukagira ngo ni ibihuha uyu munsi ni bwo twemeye.”

Kabanyana we yavuze ko iki kibazo gikwiye kubera isomo buri wese. Yagize ati: “Birababaje cyane. Biteye isoni kuko umuntu wigisha abana indangagaciro si we ukwiye gushyirwa mu majwi mu byaha nk’ibi. Turashimira Polisi n’izindi nzego z’umutekano zatumye ukuri kujya ahagaragara. Twizeye ko n’abandi babikora bazafatwa.”

Uyu wafatanywe amatungo, Uwazigira Marcel, we avuga ko amatungo yajyaga ayagura n’abayamuzaniraga: Yagize ati: “Buri gihe hari abo dukorana banzaniraga amatungo nkayagura gusa n’ubwo bayanzaniraga ntabwo nabaga nzi ko babaga bayibye, ibi bimbereye isomo ntabwo nzasubira”.

Ngirantanyurwa Laurent w’imyaka 73 y’amavuko umwe mu bari bibwe matungo avuga ko hari hashize ibyumweru bibiri ashakisha amatungo ye ngo yari yarahebye, aboneraho gushimira inzego z’umutekano. Yagize ati: “Hashize iminsi nshakisha amatungo yanjye, ariko nkaba nari mfite amakuru ko hari abiba amatungo bakayabagira mu ngo zo muri kano gace nkabura uko mbigenza ni bwo rero numvise bantumyeho, amatungo yanjye ndayabonye intama zanjye n’ihene.”

Abaturage bavuga kandi ko ubujura bw’amatungo bumaze igihe buteza igihombo abaturage, bityo bakaba bishimiye imikoranire y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya ibi byaha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yashimiye abaturage batanga amakuru afasha gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano n’ubuyobozi igihe cyose babonye cyangwa bakeka ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano. Iyo amakuru atanzwe hakiri kare bituma ibyaha bikumirwa cyangwa ababigizemo uruhare bagafatwa.”

Yakomeje yibutsa abaturage kwitwararika cyane muri ibi bihe hari ahavugwa uburwayi bwibasira amatungo mu gihugu. Yagize ati: “Turaburira abaturage kwirinda kurya inyama z’amatungo bataramenya inkomoko yazo cyangwa zaguzwe mu buryo butemewe. Turanabibutsa ko kuzerereza amatungo binyuranyije n’amabwiriza. Umuntu ubona itungo rizerera akwiye kugira amakenga kuko rishobora kuba ryaribwe, bityo agahita abimenyesha ubuyobozi cyangwa Polisi aho kugira icyo arikoraho.”

Polisi ivuga ko gukomeza ubufatanye n’abaturage ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu gukumira ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’umutungo w’abaturanyi babo. Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gushakisha abandi bashobora kuba bafatanyaga n’ukekwaho iki cyaha kugira ngo bose bagezwe imbere y’ubutabera.

Uyu mwarimu avuga ko atazongera kugura amatungo atazi ba nyirayo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA