Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo mu Rwanda habe umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21, abaturage n’abikorera bo mu Karere ka Musanze aho ibyo biriro bizabera, batangiye imyiteguro, bizeye ko urujya n’uruza rw’abashyitsi ruzabafungurira amahirwe mashya y’ubucuruzi n’akazi bityo ibyo bakora bikagurwa ku bwinshi.
Uyu muhango uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026 mu Kinigi, aho abana b’ingagi 22 bazahabwa amazina. Biteganyijwe ko uzitabirwa n’abashyitsi benshi basura Musanze n’ibice bikikije Pariki y’Ibirunga.
Ku bacuruzi, abanyabukorikori, amahoteli n’abatanga izindi serivisi, Kwita Izina si umuhango wo kwishimira gusa, ahubwo ni n’umwanya wo kubona abakiriya bashya, kumenyekanisha ibikorwa byabo no kongera inyungu.
Abanyabukorikori bo mu Karere ka Musanze bavuga ko biteguye gukoresha uyu muhango mu kumenyekanisha no kugurisha ibihangano byabo birimo imitako, imyambaro gakondo n’ibindi bikoresho bigaragaza umuco nyarwanda.
Nzabahimana Alphonse, ukorera ibikorwa by’ubukorikorikore mu Murenge wa Kinigi, avuga ko abashyitsi bazitabira Kwita Izina ari amahirwe yo kubona abakiriya bashya no kwagura isoko.
Ati: “Kwita Izina ni amahirwe adasanzwe. Abashyitsi baturutse hirya no hino bazatuma ibihangano byacu bigira isoko kandi tubone n’abakiriya bashya.”
Kubwayo Norbert, ufite akabari na resitora mu Mujyi wa Musanze, avuga ko bamaze kunoza isuku no gutegura serivisi bazaha abakiriya.
Ati: “Turimo kwitegura cyane, dusukura aho dukorera ndetse twakoze n’igenamigambi ry’ibiribwa n’ibinyobwa tuzatanga. Tuzi ko abashyitsi bazaba benshi. Uyu ni umwanya wo kubona abakiriya bashya.”
Mu mahoteli na ho imyiteguro irakomeje. Rukundo Bernard, ushinzwe kwakira abashyitsi muri imwe mu mahoteli yo muri Musanze, avuga ko abakozi bahawe amahugurwa agamije kunoza serivisi, mu gihe ibyumba byinshi byamaze gufatwa.
Ati: “Abakozi bacu bahawe amahugurwa mashya yo kunoza serivisi. Ubu ibyumba bigera kuri 80% byamaze gufatwa n’abakiriya bo mu Rwanda no hanze yarwo.”
Kwita Izina uyu mwaka ntikuzaba igikorwa cy’umunsi umwe gusa. Hazabaho ibikorwa bitandukanye birimo imurikagurisha ry’ibikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, gusura ingagi, kwerekana filime n’imyidagaduro bizabera i Musanze no mu tundi duce.
Ibi bibaye mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) igaragaza ko ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda.
Mu 2025, uru rwego rwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari, buvuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024, ni ukuvuga izamuka rya hafi 5.9%.
Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,49, naho Pariki z’Igihugu zakira abarenga 155 000, zinjiza miliyoni 40, 8 z’amadolari y’Amerika.
Pariki y’Ibirunga ni yo yakomeje kuza imbere mu kwinjiza amafaranga menshi, aho yinjije hafi miliyoni 35, 8 z’amadolari.
Mu rwego rwo gutuma abaturage baturiye Pariki bungukira ku bukerarugendo, gahunda yo gusaranganya amafaranga y’ubukerarugendo itanga 10% by’amafaranga yinjizwa na Pariki z’Igihugu, agashyirwa mu mishinga y’iterambere ry’abaturage.
RDB ivuga ko kugeza ubu amafaranga arenga miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda amaze gushorwa mu mishinga igera ku 1 300, irimo amashuri, amavuriro, amazi n’indi mishinga igamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mpabwanayo Flodouard, utuye hafi ya Pariki y’Ibirunga, avuga ko abaturage bamaze kubona inyungu z’ubukerarugendo.
Ati: “Ubu dufite amashuri n’amavuriro byubatswe n’amafaranga ava mu bukerarugendo. Natwe tubona akazi gaturuka ku bashyitsi baza gusura Pariki. Ni yo mpamvu tubona ko ingagi ari umutungo wacu kandi tugomba kuzibungabunga, mu gihe mu myaka myinshi yashize tutamenyaga aho amafaranga ava ku bukerarugendo arengera.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, Kayiranga Theobard, avuga ko Kwita Izina ari amahirwe ku baturage n’abikorera, ariko ko inyungu bazakura muri uyu muhango zizashingira ku buryo abashyitsi bazakirwamo.
Ati: “Abafite amahoteli, abacuruzi, abategura amafunguro n’abandi batanga serivisi bagomba gushyira imbere isuku, ubuhanga n’ubupfura. Serivisi inoze ni yo izatuma Musanze ikomeza kuba indorerwamo y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we yasabye abaturage kwitabira uyu muhango no kwakira neza abashyitsi.
Ati: “Kwita Izina ni umunsi w’ibyishimo mu Ntara yacu, kuko Isi yose iba iduhanze amaso. Ni n’umwanya wo gukora, abikorera bakabona amafaranga. Turabasaba gutanga serivisi nziza no kugira isuku muri byose.”
Yasabye kandi abaturiye Pariki y’Ibirunga gukomeza kuyibungabunga, kuko ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’akarere.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira kuba ngarukamwaka mu 2005, hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi 438.

