Musanze: Amafishi y’inkingo agiye kujya abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga
Amakuru

Musanze: Amafishi y’inkingo agiye kujya abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 30, 2024

Mu gihe bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamirwa n’itakara rya hato na hato ry’amafishi baba bakingirijeho abana, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), butangaza ko iyi gahunda yo kubika aya amakuru y’inkingo bigiye kujya bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga.

Mukakalisa Germaine wo mu Murenge wa Muhoza  ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Muhoza  yabwiye Imvaho Nshya ko bifuza ko hashyirwaho uburyo  bw’ikoranabuhanga ku buryo  umubyeyi wese amaze gukingiza umwana we cyangwa se ari mu rugendo rwo gukingiza, amakuru yajya abikwa muri mudasobwa.

Yagize ati: “Kuba  tugikoresha  amafishi y’inkingo kuri ubu mbona bitakigezweho kandi bikurura  amakimbirane n’abaforomo kuko  iyo ifishi itakaye ntimwakiranuka, icyo  gihe rero bisaba yenda ko bakureba mu gitabo kandi bitwara umwanya, ishobora kunyagirwa, umwana yayica, yagwa  mu mazi  se iyo fishi ikangirika, ndasaba ko abayobozi badufasha  bikajya muri mudasobwa  umuntu ahubwo yenda akajya yitwaza inomero z’irangamuntu.

Hakorimana Jean Bosco we asanga ibintu bijyanye n’inyandiko bikwiye gushyirwa mu ikoranabuhanga byose kuko umuntu yajya  abona amakuru akeneye aho ageze hose

Yagize ati: “Ku bijyanye n’inkingo  umwana abaye yarageze mu ikoranabuhanga, ashobora kuva hano yenda agiye  mu bukwe za Rusizi iyo  umunsi wo gufata urukingo  ukamusangayo ariko adafite iyo fishi icyo gihe azagera ku kigo nderabuzima  bakareba mu mashini  bagasanga yari ageze ku rukingo uru n’uru, umwana agakingirwa bitagoranye.”

Yongeyeho ko niba ibyangombwa  by’ubutaka biboneka ku buryo bw’ikoranabuhanga, uruhushya rwo gutwara imodoka  rukaboneka   mu ikoranabuhanga ko n’ifishi y’ikingira yaboneka muri ubwo buryo.

Umukozi w”ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima [RBC] akaba  Umuyobozi wa  Gahunda y’iguhugu yo gukingira, Sibomana Hassan avuga ko kuri  ubu hashize  ibyumweru bibiri iyi gahunda itangiye mu Rwanda  kandi  ngo bizeye ko izatanga ibisubizo ku babyeyi  no ku gihugu.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba ababyeyi bazajya babona ifishi y’inkingo binyuze mu ikoranabuhanga kugeza  ubu cyabonewe umuti ubu tumaze ibyumweru bibiri umubyeyi ahita abona ubutumwa bugufi kuri telefone ye, ibi rero bizagira inyungu kuri Leta mu bijyanye no kuzigama amafaranga cyane ko ikarita imwe itwara  amafaranga 400, tekereza rero amakarita  ibihumbi  360 by’abana  bavuka buri  mwaka.”

Imibare igaragazwa  na RBC igaragaza ko mu Rwanda abana bakingirwa ku kigero cya  96% babona inkingo zateganyijwe, 4% nabo bikaba biteganyijwe ko bagomba gukingirwa kuko ngo biri mu mihigo ya Leta  y’ u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA