Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye-Perezida Kagame
Amakuru

Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye-Perezida Kagame

Imvaho Nshya

September 20, 2023

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimangiye  ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ya 2024 anashima icyizere Abanyarwanda bamugirira.

Yabigarutseho mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique nyuma yo kubazwa niba azongera guhagararira Umuryango RPF Inkotanyi mu matora cyane ko yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango n’amajwi 99,8%.

Perezida Paul Kagame yasubije agira ati: “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni na ko bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida”.

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bimaze igihe bivugwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, badahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi.

Ati: “Unyihanganire ku bijyanye n’Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n’indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?”

“None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi.

Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.”

Ubwo yatorerwaga kongera kuba Chairman wa FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yashimye abanyamuryango ba FPR n’abaturage muri rusange ku cyizere badahwema kumugirira.

Yavuze ko icyo cyizere gifite byinshi kivuze kuri we.

Ati: “Iyo mwanshyizemo icyizere nk’iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n’ikindi gitandukanye n’icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.’’

“Mfite inshingano nk’umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.’’

Tariki 17 Mata 2000 ni bwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.

Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw’abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

Icyo gihe yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.

Umukuru w’Igihugu atangaje kandidatire ye hashize imyaka itandatu ari muri manda ye ya Gatatu.

Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kuba yakwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zindi zikurikiyeho, zizaba ari imyaka itanu aho kuba irindwi yari mu Itegeko Nshinga riheruka.

ZIGAMA THEONESTE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA