Ngororero: Aborozi bikuye mu bukene babikesha ubworozi bw’amatungo magufi
Ubukungu

Ngororero: Aborozi bikuye mu bukene babikesha ubworozi bw’amatungo magufi

NYIRANEZA JUDITH

February 8, 2026

Aborozi bo mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Bambiro, Umudugudu wa Bugabe, bishimira ko amatungo magufi bahawe yabafashije kuva mu bibazo by’ubukene bibumbira mu matsinda yo kwizigama, bariyubaka binyuze muri ubwo bworozi ndetse bagura umushinga, inkoko bahawe zibageza ku bworozi bw’ingurube.

Abo borozi bavuga ko babikesha inkoko bahawe n’umushinga PRISM, wanabahaye amahugurwa maze ubwo bumenyi ngiro bahawe butuma bigira inama yo gukora ibiryo by’amatungo bihendutse, birimo guhinga azolla n’ibinyampeke bashyira mu mazi.

Dusabirema Beatha, umuyobozi w’itsinda Duterimbere Bugabe I, rigizwe n’abanyamuryango 26 ryibanze ku kuzigama no gufashanya, yavuze ko mbere na mbere bazamuwe n’umushinga PRISM waboroje inkoko.

Yagize ati: “Twahujwe n’umushinga witwa PRISM, dukora itsinda tukizigama, twizigama amafaranga y’u Rwanda 600 inshuro 2 mu kwezi bikaba amafaranga 1200, baje kuduha inkoko 10 buri munyamuryango, tworoje bagenzi bacu, haboneka irindi tsinda, rya Bugabe II.”

Yakomeje avuga ko batekereje uburyo buhoraho bwo kwiteza imbere ku buryo batazakomeza gutega ubateza imbere.

Ati: “Twaricaye turatekereza, duhereye ku nkoko tworojwe, duhuza imbaraga, dukora umushinga wa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, tugura ingurube, tuzigurira ibiryo, turatangira turorora, turimo kubaka ibindi biraro dushaka gushyiramo ingurube zivuguruye za kijyambere.”

Yakomeje asobanura ko izo ngurube zimaze kubwagura, twemeranyijwe gukora tombola, utomboye akayijyana kugeza twese duhetuye, buri wese ubu afite ingurube iwe. Tukagira n’izi duhuriyeho.

Ayo matungo yadufashije kwikenura, tukishyura mituweli tukanishyurira abana amashuri. Mu by’ukuri aya matungo yatubereye isoko y’iterambere.”

Ati: “Twatangiye tugura ingurube imwe amafaranga y’u Rwanda 80 000, ariko iyi ngurube baduhaye 80 000Frw ntitwayemera kandi ibwaguye kabiri. Iyi nayo ibwaguye kane, iriya ni 3, izo twarazihererekanyijeni ukuvuga ngo buri munyamuryango afite ikibwana, kandi uwagabuye neza ubu kiri mu 100 000frw kimaze amezi 4. Byaduteje imbere.”

Uwamariya Drocelle yavuze ko korora inkoko byamufashije kurihira abana amashuri kandi atabura mituweli.

Ati: “Inkoko twahawe na PRISM zadufashije kwiteza imbere, kuko tuzihereyeho tworoye ingurube, kandi burya zororoka vuba, bidufasha kubona amafaranga, turikenura, twishyura mituweli, turihira abana amashuri. Inkoko zavuyemo ingurube, ingurube zibyara amafaranga.”

Umuhire Fulgence, ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Ngororero yavuze ko amatungo abaturage bahawe muri uwo Murenge yiyongereye kandi akabakura mu bukene, by’umwihariko ingurube kuko ari itungo ryororoka vuba.

Yagize ati: “Umushinga PRISM wahaye inkoko abaturage bacu, ni amatungo akura abaturage mu bukene, cyane cyane ku ngurube kuko ari itungo ryororoka vuba kandi ritanga amafaranga.”

Ku bijyanye n’ibiryo by’amatungo, yavuze ko bishatsemo ibisubizo.

Ati: “Bishatsemo ibisubizo cyane ko hano nta bacuruzi b’ibiryo by’amatungo dufite, icya mbere bibumbiye mu matsinda tubahugura ku bworozi, tunabaha n’amahugurwa y’uburyo bakunganira bya biryo biza bihenze, twabajyanye mu rugendoshuri, biga guhinga azolla [….] ndetse bagahinga n’ibinyampeke (hydroponic), ibyo byo kurya byunganira ibyo kurya bike biboneka ku masoko.”

Aborozi kimwe n’ubuyobozi bahamya ko ku bijyanye n’ibiryo by’amatungo, ubumenyi bahawe n’umushinga PRISM wabafashije kwishakamo ibisubizo biga ubuhinzi bwa azolla n’ubundi bwo kumeza ibinyampeke (Hydroponic).

Uretse kwibumbira mu matsinda yo kwizigama, gukora ibiryo byunganira ni udushya twabafashije kwikura mu bukene mu buryo burambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA