Niboneye ubushobozi bw’Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda- Intumwa ya CAR
Amakuru

Niboneye ubushobozi bw’Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda- Intumwa ya CAR

Imvaho Nshya

October 10, 2023

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique  (CAR), Gen Landry Urlich Depot, yagaragaje ko yiboneye ubushobozi n’ubuhanga by’Ingabo z’u Rwanda, ashingiye ku mirimo idasanzwe bakoze mu gihugu cye kuva mu mwaka wa 2014.

Gen. Landry Urlich Depot yabikomojeho ku wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi arimo hagamijwe kunoza imibanire myiza u Rwanda rufitanye na Centrafrique.

Yavuze ati: “Njyewe nk’Umuyobozi mu nzego z’umutekano, niboneye ubushobozi bw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakorera iwacu muri Repubulika ya Centrafrique. Ni yo mpamvu twifuje ko badufasha guhugura inzego z’umutekano z’iwacu kugira ngo na zo zigire ubumenyi n’ubushobozi nk’ubw’abagize inzego z’umutekano zo mu Rwanda.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye bw’Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza CAR Atari ubw’uyu munsi ahubwo bumaze igihe kirekire, kuri ubu ngo hakaba hagezweho guhugura abapolisi n’abajandarume.

Ati: “Uyu munsi tuvugana Leta y’u Rwanda yaduhaye imyanya 50 yo guhugura abapolisi n’abajandarume bacu, bagiye guhugurirwa hano mu Rwanda. Naje mbaherekeje kandi ubwo bazaba batangira ayo mahugurwa muri iki cyumweru nzitabira uwo   muhango”.

Yakomeje ashimira byimazeyo inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda uko zikomeje gufasha Repubulika ya Centrafrique mu kwiyubaka cyane cyane mu by’umutekano, nyuma y’ibihe by’intambara banyuzemo zishingiye ku makimbirane y’amoko.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, Gen. Lamdry yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Nyuma yo kwakirwa yagize ati: “Intego y’uru ruzinduko nta yindi ni mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire n’ubufatanye mu bijyanye n’akazi ko gucunga umutekano. Repubulika ya Centrafrique nk’Igihugu cyagize ibibazo by’amakimbirane, dufite amahirwe yo kuba abayobozi b’u Rwanda barifuje kudufasha mu bijyanye n’amahugurwa ku bapolisi n’abajandarume bacu.”

Ku kijyanye n’amasezerano y’ubufatanye Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique giherutse kugirana n’u Rwanda, Gen Depot yavuze ko banyuzwe n’ubushobozi inzego z’umutekano z’u Rwanda zigaragaza mu kazi zikora ko kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, biba ngombwa ko basinyana amasezerano y’ubufatanye mu guhanahana ubumenyi buzamura ubunyamwuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye ubufatanye na Jandarumori ya Repubulika ya Centrafrique  mu bijyanye no guhanahana ubumenyi.

Usibye n’ibyo kandi u Rwanda rusanzwe rufite abapolisi muri kiriya gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda isanzwe ihugura abapolisi ba Repubulika ya Centrafrique, aho hari abaza mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Kuri ubu rero hari abapolisi 50 baturutse muri kiriya gihugu, bagiye guhugurirwa hano mu Rwanda mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange kandi ubu bufatanye buzakomeza.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi barenga 700 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), n’ukuriye ishami rya Polisi mu Muryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) akaba ari Umunyarwanda, ari we CP Christophe Bizimungu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA