Inzego z’uburezi mu Karere ka Nyagatare zigaragaza ko abanayeshuri basaga 3.000 mu 6.000 bataye ishuri muri aka Karere bamaze kurigarurwamo.
Iyi mibare ni iyaturutse mu igenzura ryakozwe umwaka w’amashuri 2024-2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukaba buvuga ko abasubijwe mu ishuri byaturutse ku ngamba zihamye zafashwe.
Abayobozi b’amashuri yagaruriwe abana bari bayataye, bavuga ki ingamba zafashwe zatanze umusaruro abari bavuye mu ishuri bakarisubiramo.
Geofrey Nshimiyimana, Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Nyarurema rifite abana 18 barigaruwemo, yagize ati: “Twarahagurutse tuva mu kigo dusanga abana mu miryango kugira ngo tumenye ikibazo nyirizina bafite. Hari aho twasangaga ababyeyi batabyitaho ahandi bibera mu makimbirane bikagira ingaruka ku mwana.
Twafatanyije n’ubuyobozi bw’Akagari, twitabira Inteko z’Abaturage tubasomera abana twabuze ku ishuri tunabasaba kudufasha bakagaruka. Ababyeyi barigishijwe bitanga umusaruro abana bagaruka bose.”
Hari abayobozi b’amashuri bagaragaza ko mu bituma abana bata ishuri harimo amakimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge n’ubukene.
Asiimwe Jonas, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Musheri, yagize ati: “Akenshi guta amashuri bijyana n’ibibazo byo mu miryango. Abaturiye imipaka usanga hari ababiterwa n’ibiyobyabwenge ntihabeho gukurikirana abana. Hari ibibazo by’imibereho itameze neza ariko yo ntitwayishyira imbere cyane kuko umwana yaje turamwakira akarya ku ishuri ibindi bijyanye n’ibyo umubyeyi asabwa tukumvikana umurongo byanyuzwamo.”
Bamwe mu baturage bavuga ko hari abayobozi b’amashuri bagira uruhare mu gutuma abana bata ishuri, cyane cyane iyo batabonye ubushobozi bwo kwishyura imisanzu baba basabwa.
Venuste Karabayinga urerera kuri GS Ryabega agira ati: “Hari igihe abayobozi b’ibigo by’amashuri bigiza nkana ari bo birukanye abanyeshuri. Urabona iyo ufite umwana w’inkumi wiga ataha akora urugendo rurerure bakamwirukanira amafaranga wayabura ukamusubizayo bakongera bakamwirukana ahita aza akicara akanga gusubirayo. Hari n’igihe aba yagendaga biguru ntege akaba abonye urwaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry asaba abayobozi b’amashuri gukora uko bashoboye imibare y’abana batiga ikagabanyuka.
Ati: “Buri muyobozi w’ishuri agomba gufata iki kibazo nk’umuhigo. Agakurikirana ko abana afite bose bari ku ishuri, abataje akamenya impamvu zabo agafatnya n’inzego z’ubuyobozi aho umwana ataha bakamugarura ku ishuri.”
Yahamije ko ubuyobozi bwiyemeje kurangiza ikibazo cy’abana bata ishuri. Kugeza ubu imirenge iza imbere mu kugira abana benshi bataye ishuri harimo Karangazi, Rwimiyaga na Rwempasha.