Nyamasheke: Bafite impungenge z’inzu bamazemo imyaka 15 badafitiye ibyangombwa 
Amakuru

Nyamasheke: Bafite impungenge z’inzu bamazemo imyaka 15 badafitiye ibyangombwa 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 25, 2026

Abaturage 308 bagize imiryango 96 bamaze imyaka 15 batujwe na Leta mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, bahangayikishijwe n’uko iyo myaka yose bayimaze mu gihirahiro nta byangombwa by’ubutaka bafitiye aho batujwe, bakibaza impamvu batabihabwa.

Bahatujwe bamwe bavanywe mu manegeka hirya no hino mu Karere ka Nyamasheke aho bari batuye, abandi batagira aho baba, cyangwa inzu babagamo zishaje cyane zenda kubagwaho, bahahurizwa mu mwaka wa 2011. 

Inzu bari batujwemo mbere zari zubatse nabi ziza gusenywa bubakirwa inziza umwaka ushize na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu rwego rwo gusaranganya inyungu z’ubukerarugendo ziyiturukamo.

Bavuga ko inzu bubakiwe zimeze neza, banazishimiye cyane, ariko bashengurwa n’uko  nta byangombwa by’ubutaka bazifitiye, bakagira impungenge ko zishobora kuba atari izabo cyangwa nk’uwapfa ntaho yaba asize umuryango we hizewe.

Bagirubwira Innocent uhafite umugore n’abana 3 avuga ko bagituzwa muri uwo Mudugudu mu mwaka wa 2011 bababwiraga ko ari ahabo, n’itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka aho riziye abayobozi ku Karere babasuraga babizeza ko bazabihabwa ariko imyaka igashira indi igataha batabihawe.

Ati: “Nk’ubu sinzi niba iyi nzu banyubakiye ari iyanjye kuko itanyanditseho kandi abayobozi bahora babibitwizeza, n’abo mu nzego zo hejuru badusura tukakigarukaho abo mu Karere bakavuga ko tuzabihabwa tugaheba.”

Kabibi Judith ubanamo n’umuryango we w’abana bane, afite impungenge ko igihe yapfa ntaho yizeye yaba assize abo bana.

Ati: “Bamaze imyaka 15 bahadutuje, twabaye rwose abaturage baho. Iyo ufite aho utaha muri iki gihe udafitiye ibyangombwa warahatujwe n’ubuyobozi ntiwabura kugira impungenge. Nyuma yo gutuzwa aha hasimburanye abayobozi b’Akarere bane bose baduha icyizere. Nibadukure mu gihirahiro babiduhe duture dutekanye.”

Bavuga ko hari uburenganzira bavutswa no kutagira ibyangombwa by’ubutaka bw’aho batujwe, cyane cyane nk’iyo hari ugiye gusaba inguzanyo mu kigo cy’imari ngo yiteze imbere bakamubwira ko batayamuha nta ngwate afite.

Bahamya ko ibyo bibadindiza mu iterambere bamwe bagahera mu bukene kubera izo nzitizi, bakabona ko zivuyeho barushaho gutera imbere no gutekana.

Iyakaremye Vessiane uhafite abana umunani avuga ko yashatse kuguza amafaranga y’u Rwanda 50 000 ngo arebe ko hari ibicuruzwa biciriritse yacururiza muri uwo Mudugudu, ariko ntiyayahabwa bamubwira ko atagira icyangombwa cy’ubutaka.

Ati: “Icyo gihe bangurije amafaranga 20 000 gusa kandi urebye ibyo nashakaga gutangiza ntacyo yamariye. Ni ikibazo kitubuza gusinzira kandi nta muyobozi ugera hano ngo tubure kukimutura kuko ni cyo kiduhangayikishije kuruta ibindi tuhafite. Nta n’ugenda atatwijeje kugikemura ariko amaso yaheze mu kirere.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie abizeza ko ikibazo cyabo kizwi kandi ibyo byanbombwa bazabihabwa.

Ati: “Dufite abaturage 2 425 bose bazegurirwa inzu batujwemo harimo n’abo ba Nganzo. Ndabamara impungenge. Bashonje bahishiwe, buri wese azahabwa icyangombwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere bukomeza bubasaba gufata neza gufata izo nzu batujwemo kugira ngo zikomeze kubafasha guharanira imibereo myiza. 

Kabibi Judith avuga ko ahorana impungenge zo kuba mu nzu adafitiye ibyangombwa by’ubutaka
Uyu mukecuru avuga ko azashyira umutima hamwe nabona ibyangombwa by’ubutaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA