Ikigo cy’Itumanaho Airtel Rwanda cyibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho cyoroje imiryango 15 inka mu rwego kubafasha kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, aho Airtel Rwanda yari yagiye mu gikorwa cyo kunamira no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 30 iruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza, hanashyirwa indabo ku mva mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Abayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda basobanuriwe amateka yaranze ubuyobozi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside, by’umwihariko berekwa ubukana yakoranwe mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick yavuze ko Akarere ka Nyanza kahoze ari kanini kandi hihariye kuko hahoze ari i Bwami.
Ati: “Ubutegetsi bwariho icyo gihe bwafashe Nyanza buyigabanyamo kabiri, igice kimwe kijya ku cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ikindi gishyirwa ku cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Byakozwe mu rwego rwo gutatanya imbaraga z’Abanyenyanza no kubaca intege, ari na yo mpamvu Jenoside yakoranywe ubukana muri Nyanza.”
Akomeza avuga ko mu Karere ka Nyanza, mu gihe cy’iminsi 40 hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 130.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari inshingano za buri wese.
Ati: “Ni uguha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwifatanya n’abayirokotse tubafata mu mugongo kuko ntabwo ari igikorwa cy’uwarokotse gusa, ahubwo ni isomo kuri buri wese kugira ngo Jenoside itazongera ukundi. Twubake ejo hazaza twimakaze ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Imiryango 15 y’abarokotse Jenoside batishoboye borojwe inka
Imiryango 15 yo mu Mirenge ya Ntyazo, Cyabakamyi na Nyagisozi, yashimiye Airtel Rwanda yatekereje kuboroza inka kuko ari intangiriro y’imibereho myiza babahaye.
Niyonsaba Athanasie ni umwe mu borojwe inka. Avuga ko yari asanzwe abayeho ubuzima bumugoye kubera kutorora, ariko ubu imibereho igiye guhinduka.
Ati: “Ndashimira abagiraneza ba Airtel badutekereje kutworoza inka. Imibereho igiye guhinduka kuko najyaga neza ari uko naguze ifumbire, naba ntabonye amafaranga yo kuyigura simbone umusaruro, ariko inka igiye kujya impa ifumbire ntayiguze kuko ifumbire nke nabashaga kugura n’iy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.”
Akomeza avuga ko uretse kuba umusaruro uziyongera atongeye gutanga amafaranga y’ikirenga, amata na yo agiye kujya ayanywa n’abana atayaguze.
Ati: “Ntabwo nzogera kugura amata kuko abana bayanywaga ari uko nayaguze. Iyo nabaga ntabonye amafaranga, n’ukwezi kwashoboraga gushira batarayanywa kuko litilo imwe igura amafanga 400. Ariko ubu bazajya bayanywa bihaze ndetse mbone n’amafaranga.”
Hagabimana Eugene we avuga ko igicaniro cyari cyarazimye, ariko ubu ntikizongera kuzima kuko yongeye kuba umworozi.
Ati: “Mbere ya Jenoside nahoze noroye, ariko nyuma ntabwo nongeye kugira amahirwe yo korora kubera amikoro make kandi inka irahenze. Ngiye kongera kunywa amata n’abana bagiye kugira imibereho myiza kuko inka ni ubukire.”
Umuyobozi muri Airtel Rwanda ushinzwe Airtel Money, Gaga Jean Claude yavuze ko batekereje koroza abarokotse Jenoside kuko ari gahunda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu ya Girinka Munyarwanda kandi bagomba gukomeza kuyishyigikira.
Ati: “Twifatanyije n’Akarere ka Nyanza ngo turemere imiryango y’abarokotse itishoboye. Twaremeye imiryango 15. Tuzakomeza gufatanya na Leta kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphtali, yashimiye Airtel Rwanda ku bwo gutekereza koroza abarokotse Jenoside batishoboye kuko ari ikimenyetso cyo guhindura imibereho.
Ati: “Aba 15 mworoje inka ubu bavuye mu cyiciro cy’abakene kuko inka ni ubukire. Ni intambwe ikomeye mwateye kandi aba mwaremeye mubahaye intangiriro y’ubukire kuko uworoye inka ava mu kiciro akajya mu kindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kayitesi Nadine, na we yashimiye Airtel Rwanda kuko ari umufatanyabikorwa mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Dutewe ishema no kwishimana n’aba borojwe. Ni ikimenyetso gikomeye cy’ubukire n’icyizere kandi bisobanuye kumubwira ko atari wenyine. Mwatanze ubuzima bushya, amata, ifumbire kandi bizagera no kubazavuka mu gihe kizaza.” Akomeza avuga ko batanze icyizere cy’ubuzima n’ubumuntu.
Ati: “Dukomeze gushimangira igihango tugiranye na Airtel kandi turabizeza kuzazifata neza. Mwahaye uwarokotse kugira ngo yiyubake kandi mwahaye u Rwanda.”


