Abaturage batuye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyabimata, Akagari ka Mishungeru bavuga ko umutekano umaze kugaruka mu gace batuyemo wabafashije kongera gukora ibikorwa bibateza imbere, guhinga no korora batekanye ndetse bakaryama bagasinzira nta bwoba bafite.
Mu myaka 6 ishize, abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwari bwarahungabanye kubera abagizi ba nabi banyuraga mu Ishyamba rya Nyungwe bakaza kubabuza umudendezo,icyo gihe ngo byatumaga bamwe batinya kujya mu mirima yabo, abandi bagahora mu bwoba bwo kwibwa cyangwa kugirirwa nabi.
Kuri ubu ariko, bavuga ko ibintu byahindutse kubera ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi n’abaturage ubwabo, ibintu byatumye ibikorwa by’iterambere byongera gufata intera.
Nsanzurwimo Emmanuel, umuyobozi w’Umudugudu wa Mishungeru, yavuze ko abaturage bongeye kugira icyizere cyo gukora no kwiteza imbere kuko umutekano wagarutse.
Ati: “Hano higeze kuba umutekano muke kuko nk’abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hari abagizi ba nabi barinyuragamo bakaza kuduhungabanyiriza umutekano,iyo umutekano uhungabanye nta muturage ushobora gukora ibikorwa by’iterambere.
Ubu ariko ibintu byasubiye ku murongo, dufatanyije n’ingabo z’igihugu, ubuyobozi n’abaturage, umutekano ni wose kandi buri wese awugiramo uruhare, ibyo rero bituma tubasha gukora no kwiteza imbere.”
Yongeyeho ko abaturage bakora mu mirima y’icyayi no mu bindi bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi badafite ubwoba nk’uko byari bimeze mbere.
Undi muturage witwa Uzamushaka Vestine na we yavuze ko iterambere bagezeho rifitanye isano n’umutekano bafite muri iki gihe. Ati: “Twabayeho tutaryama neza kuko hari abantu bazaga baturutse mu mashyamba bakatwibira amatungo n’ibindi.
Ubu turadamaraye, turaryama tugasinzira, tureza tugasarura, abana bariga neza kandi natwe twafashe iya mbere mu kwicungira umutekano kuko umuntu wese tubonye tumushidikanyaho tubimenyesha abayobozi.”
Ku ruhande rwa Rwamakuba Daniel, avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano byatumye ibibazo by’umutekano muke birahinduka, bikaba byaratumye abaturage bongera gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga.
Ati: “Ubu turatekanye,turashima Perezida wa Repubulika waduhaye ubuyobozi bwiza n’ingabo ziturinda, ariko natwe nk’abaturage turi maso, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, ubu abantu baracuruza, barorora kandi ibikorwa by’iterambere birakomeje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Ntihinyurwa Joseph yavuze ko umutekano ari umwe mu nkingi z’iterambere ry’abaturage kuko ubafasha gukora no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Yagize ati: “Ni byo koko hari igihe abagizi ba nabi bigeze guhungabanya umutekano w’abaturage, ariko byararangiye kubera ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage. Ubu abaturage baratekanye, bajya mu mirima yabo, bakora ubucuruzi, bororora kandi bitabira gahunda zitandukanye zibateza imbere,icy’ingenzi ni uko bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere.”
Ibi abaturage bakaba babitangarije mu muganda wabahuje n’ubuyobozi ndetse n’ingabo z’u Rwanda mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ingabo n’abaturage,umuganda wanahuriranye n’icyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru.
Muri uwo muganda hakaba hacukuwe imirwanyasuri ku musozi mu rwego rwo kurinda isoko y’amazi yangizwaga n’amazi menshi yamanukaga akangiza ibikorwa remezo birimo amatiyo n’ibigega by’amazi.
Abaturage bavuga ko iki gikorwa na cyo ari kimwe mu bibafasha gukomeza kubona amazi meza no guteza imbere imibereho yabo.
Abatuye Mishungeru bemeza ko umutekano bafite uyu munsi ari wo shingiro ry’iterambere bagezeho, kuko ubafasha gukora batuje, guhinga bakeza, korora no kurera abana babo bafite icyizere cy’ejo hazaza heza.

