Abigaragambya mu Bwongereza bamagana abimukira batwise imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’iz’abantu ku giti cyabo, basenya n’inyubako, nyuma yuko umugabo ukomoka muri Sudan atawe muri yombi akekwaho gutera umuntu icyuma akamukomeretsa.
Iyo myigaragambyo yadutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Belfast ku wa 09 Kamena 2026, aho abantu amagana bigaragambije bamagana ibyo bikorwa by’abimukira mu Bwongereza.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko abigaragambya benshi bari bambaye udupfukamunwa aho babanje gutwika imyanda yari irundanyirije ahabugenewe nyuma batangira gutera amacupa ndetse batwika imodoka n’inyubako zitandukanye.
Icyo gitero kiri kwamaganwa, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 08 Kamena 2026, aho umugabo w’imyaka 30 ukomoka muri Sudan yafashwe akekwaho kugerageza kwica, gutunga intwaro no gutera abantu ubwoba ababwira ko azabica, bikaba biteganyijwe ko yitaba Urukiko kuri uyu wa Gatatu.
Polisi yo mu Bwongereza yavuze ko uwahohotewe ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 akaba yarakomeretse bikomeye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko icyo gitero giteye ubwoba kandi ibikorwa by’urugomo nk’ibyo bitagomba kwihanganirwa, yongeraho ko inzego z’umutekano zizakora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo.
