Rusizi: Umurambo w’umugabo wabonetse mu mugezi wa Rusizi
Amakuru

Rusizi: Umurambo w’umugabo wabonetse mu mugezi wa Rusizi

NDOLI Sitio

June 10, 2026

Umurambo w’umugobo witwaga Mushongore Cyprien w’imyaka 52, wari usanzwe atuye mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, acuruza amakara, wabonetse mu mugezi wa Rusizi nyuma y’iminsi yaraburiwe irengero.

Ni amakuru yamenyekanyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, aho nikekwa ko yaba yaratwawe n’amazi y’uwo mugezi ubwo yari avuye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agaruka mu Rwanda.

Mushongore wari utuye mu Mudugudu wa Gihusi, Akagari ka Karangiro, mu rukerera rwo ku wa Kane w’icyumweru gishize, yavuye iwe ajyanye amakara mu Mujyi wa Bukavu, anyuze mu mugezi wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyakora, nyuma y’urwo rugendo ntiyagarutse mu rugo, bituma abo mu muryango we batangira kumushakisha.

Uwimbabazi Violette, umugore wa nyakwigendera, yavuze ko akimara kuburirwa irengero we n’abo mu muryango we bakekaga ko yaba yarafungiwe muri Congo, ariko nyuma baza kumenya ko atari ho ari, bituma batangira gukeka ko yaba yararohamye mu mugezi wa Rusizi.

Yagize ati: “Duherukana ku wa Kane ahagana saa cyenda za mugitondo agiye mu kazi. Ntiyagarutse nijoro. Hari igihe yajyaga anywa inzoga akararayo, bugacya akagaruka, ni yo mpamvu twabanje gukeka ko ari uko byagenze.”

Yakomeje agira ati: “Nagiye kubaza uwari wamuhaye akazi ambwira ko yamusize muri Congo ari kunywa inzoga. Twatekereje ko yaba yarafunzwe, ariko abo twabajije batubwira ko nta muntu umeze atyo wari uhari.”

Niyonsaba Clementine wo mu muryango we, yabwiye Imvaho Nshya ko bakimara kumva ko nyakwigendera atari i Bukavu batangiye kumushakira mu nzira z’aho umugezi wa Rusizi unyura maze umurambo bawobona mu Murenge wa Nzahaha warangijwe n’amazi.

Yunzemo ati: “Baduhakaniye ko adahari turavuga duti uko bisa kose yatwawe n’umugezi wa Rusizi. Dutangira gahunda yo gushakisha, duhamagara kuri Koveshari ngo baturebere ko hari umurambo uhagaragara, ubwo ku wa mbere ni bwo baduhamagaye batubwira ko babonye umuntu tugiye dusanga ni we.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel , yasabye abaturage kwirinda gukoresha inzira zitemewe bajya cyangwa bava muri Congo, avuga ko zibashyira mu kaga.

Yagize ati: “Duhora dukangurira abaturage gukoresha inzira zemewe zizwi, kuko ari zo zitanga umutekano mu rugendo. Ntabwo bakwiye gukoresha inzira zitemewe, yaba kunyura mu mugezi wa Rusizi cyangwa mu Kiyaga cya Kivu. Kuba urupfu rwe rwaba rwaratewe no gutwarwa n’amazi ntitwabihamya ubu, kuko bisaba ibisubizo by’isuzuma ryakozwe kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.”

Umurambo wa Mushongore Cyprien wabonetse warangiritse cyane. Nyuma y’isuzuma ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) hagamijwe kumenya icyateye urwo rupfu, umurambo wahise ushyingurwa mu Murenge wa Nzahaha.

Icyateye urupfu rwe kiracyategerejwe kwemezwa n’ibisubizo by’isuzuma ryimbitse ryakozwe n’inzego zibishinzwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA