Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwa Indonesia rwakatiye abasirikare bane bakoraga mu rwego rw’Ubutasi bazira gusukaho aside umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi wari usanzwe ari umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,(Commission for Missing Persons and Victims of Violence).
Urukiko rwatangaje ko umwe mu baregwa yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, uwa kabiri akatirwa imyaka ibiri n’igice, uwa gatatu imyaka ibiri mu gihe uwa kane yakatiwe umwe n’igice.
Abo basirikare bireguye bavuga ko kumenaho umuntu aside babitewe n’uburakari batewe nuwo mugabo w’imyaka 27 witwa Andrie Yunus wanengaga uruhare rw’ingabo mu bibazo bya politiki n’imiyoborere.
Aljazeera yatangaje ko uru rubanza rwatangiye muri Mata uyu mwaka rwakuruye impaka nyinshi mu Gihugu no hanze yacyo nyuma yuko icyo gitero kigabwe muri Werurwe, cyane ko hari abasesenguzi bavuze ko ibikorwa nk’ibyo bya gisirikare biri mu murongo mugari w’ibikorwa byo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubangamira Demokarasi.
Yunus yagabweho igitero ku wa 12 Werurwe ubwo yari atwaye moto mu murwa mukuru Jakarta, aho bamumennyeho aside arashya ku bice by’umubiri bitandukanye mu buryo bukomeye ndetse n’isura irangirika.
Umucamanza wari uyoboye uru rubanza, Fredy Ferdian Isnartanto, yavuze ko abasirikare barimo Edi Sudarko w’imyaka 45, Budi Hariyanto Widhi Cahyono w’imyaka 43, Nandala Dwi Prasetia w’imyaka 40, na Sami Lakka w’imyaka 41, bagaragaje imyitwarire y’ubwibone bukabije.
Nyuma y’uburakari n’amagambo menshi yo yamagana icyo gitero, uwari uyoboye Ikigo gishinzwe ubutasi muri Indonesia yahise yegura ku mirimo ye ariko ntiyatangaza impamvu itumye yegura.
Iki gitero cyamaganwe n’Umuryango w’Abibumbye aho Komiseri Mukuru ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri ONU, Volker Türk, yacyise igikorwa cy’urugomo n’ubugwari.
Andrie Yunus ni umwe mu banenga cyane Guverinoma ya Perezida Prabowo Subianto, cyane cyane gahunda yo gushyigikira uruhare rwa gisirikare mu miyoborere ya gisivili muri icyo Gihugu.
Mu byo yanengaga harimo ivugururwa ry’itegeko ryatowe umwaka ushize, ryemerera abasirikare bakiri mu kazi gufata imyanya myinshi mu nzego za leta kurusha uko byari bisanzwe.
Yari yarasabye ko urubanza rw’abamugabyeho igitero ruburanishirizwa mu rukiko rwa gisivili aho kuba urwa gisirikare, kubera impungenge ko hashobora kubaho guhishira ukuri kandi ko muri Indonesia ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaharanira uburenganzira bwa muntu akenshi bidahanirwa uko bikwiye.
Kubera kutizera imikorere y’Urukiko rwa Gsirikare, Yunus yanze kwitabira iburanisha iryo ari ryo ryose muri uru rubanza , avuga ko adafitiye icyizere urwo rukiko ku buryo rwabasha gutanga ubutabera buboneye.