Leta ya West Bengal yo mu Buhinde yatangiye ibikorwa byo gushakisha, gufata no kwirukana abimukira b’Abayisilamu bo muri Bangladesh badafite ibyangombwa bibemerera gutura muri icyo Gihugu.
Ibi bikorwa byatangijwe nyuma y’uko ishyaka BJP rifashe ubutegetsi muri iyo Leta, aho ryatangaje ko rigamije gukaza umutekano no kurwanya abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amagana y’abafashwe bamaze kujyanwa hafi y’umupaka uhuza u Buhinde na Bangladesh, mu gihe abandi benshi bafungiye mu bigo byabugenewe bategereje koherezwa iwabo.
Mu bafashwe harimo Raisul Islam n’umuryango we, bavuga ko bari baragiye mu Buhinde gushaka ubuzima bwiza ndetse no kubona akazi kabafasha gutunga imiryango yabo. Bavuga ko nubwo bari bafite icyizere cyo kubaka ejo hazaza heza, ubu bahangayikishijwe n’icyemezo cyo gusubizwa muri Bangladesh.
Iyi gahunda yakomeje guteza impaka zikomeye mu gihugu no hanze yacyo. Abayishyigikiye bavuga ko igihugu gifite uburenganzira bwo kugenzura abinjira n’abasohoka ku butaka bwacyo, mu gihe abayinenga bavuga ko ishobora kuba ishingiye ku ivangura rishingiye ku idini kuko yibanda cyane ku Bayisilamu bo muri Bangladesh.

Hari kandi impungenge ko bamwe mu Bayisilamu bafite ubwenegihugu bw’Ubuhinde bashobora kwibasirwa cyangwa bagashyirwa mu majwi nk’abimukira batemewe. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko hakenewe kubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera abimukira no guha buri muntu amahirwe yo kwisobanura mbere yo kwirukanwa.
Abasesenguzi na bo bavuga ko iki kibazo gishobora gukomeza gukaza umwuka mubi hagati y’u Buhinde na Bangladesh ndetse kikagira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi no ku mibereho y’abaturage batuye mu bice byegereye umupaka. Icyakora, guverinoma ya West Bengal ikomeje gushimangira ko izakomeza gushyira mu bikorwa iyi gahunda nk’uko byateganyijwe.
Yanditswe na Théogène Niyirora