Isiraheli irashinjwa kwima ubuvuzi Abanyapalesitina 16 500
Mu Mahanga

Isiraheli irashinjwa kwima ubuvuzi Abanyapalesitina 16 500

Imvaho Nshya

June 10, 2026

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine irashinja Isiraheli kwima serivisi z’ubuvuzi Abanyapalestina barenga 16 500 bakeneye kuvurirwa mu mahanga bavuye i Gaza ahagoswe n’intambara nubwo hari hashyizweho itegeko ry’agahenge kuva mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize.

Iyo Minisiteri yabitangarije mu itangazo ryo ku wa Kabiri ivuga ko ko Isiraheli irimo kwica abarwayi ikoresheje gutinda kubavura, biyongera ku basaga 73 000 biciwe mu ntambara icyo gihugu cyagabye kuri Gaza guhera mu kwezi k’Ukwakira 2023. 

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango y’ubutabazi na bo barashinja Isiraheli kwangiza igihugu cy’abaturanyi mu buryo bwo gushaka kugera ku cyifuzo cyabo cyo kubona Gaza idatuwemo.

Nk’uko abategetsi bo muri Gaza babivuga, Isiraheli yagiye igabanya umubare w’abantu bava muri ako gace bakajya kwivuza.

Umujyi wa Rafah uhuza Gaza na Misiri wongeye gufungura igice cyawo na Isiraheli mu ntangiriro za Gashyantare, nyuma y’imyaka hafi ibiri ufunze. Kuva icyo gihe, Isiraheli yagiye yongera kuhanga by’agateganyo mu bihe bitandukanye.

Maher Shamia, Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Minisiteri y’Ubuzima ya Palestina, yavuze ko abayobozi bemereraga Abanyapalestina kuhambukira kugira ngo bave muri ako gace iminsi itatu mu cyumweru, mu gihe bateganya umunsi umwe gusa mu cyumweru wo kwimura abaganga ku cyambu cya Karem Abu Salem, gihuza Gaza na Isiraheli.

Shamia yagize ati: “Ubwo bwigarurire bufite uruhare rusesuye kuri iki kibazo bitewe n’uko bukomeje gufunga umupaka wa Rafah ndetse n’irembo rikuru ry’abarwayi ryo gusohokeramo.”

Shamia yasabye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gushyira igitutu kuri Isiraheli no guhatira abayobozi kwemerera Abanyapalestina gusohoka no kugaruka muri Gaza mu bwisanzure. 

Yongeyeho ko abarwayi benshi bashobora kuvurirwa mu gace runaka mu gihe ibikorwa remezo by’ubuvuzi byo muri ako gace bizaba byongeye kubakwa, ibyo Isiraheli na yo yashinjwe kubangamira.

Yakomeje agira ati: “Turashimangira ko igice kinini cy’abarwayi bashobora kuvurirwa muri Gaza mu gihe urwego rw’ubuzima, rwasenywe ku buryo butunguranye, rwasubijwe mu buzima bushya kandi rugategurwa.”

Ikinyamakuru Aljazeera itangaza ko ibibazo by’ubutabazi muri Palestine ndetse n’ibura ry’inkung byarushijeho kwiyongera muri Gaza. Hafi 90% by’abaturage bakomeje guhunga, abenshi muri bo bakaba bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa.

Ku wa kabiri, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antoniò Guterres, yasabye Isiraheli gufungura byihuse inzira zose zijya i Gaza no kwemerera ubufasha bw’ubutabazi kwinjira nta nkomyi.

Guterres yagize ati: “Mpangayikishijwe  cyane n’icyemezo cya Isiraheli cyo gufunga inzira zijya i Gaza, nkongera gusaba ko inzira zose zijyayo zifungurwa vuba kugira ngo ubufasha bw’ubutabazi bukorwe vuba, mu mutekano kandi nta nkomyi muri Gaza yose.”

Muri Mata, Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byaburiye ko iterambere ry’abaturage muri Gaza ryasubiye inyuma imyaka 77, kandi ko hakenewe arenga miliyari 71 z’amadolari ya Amerika yo gusana no kubaka. 

Izo nzego zombi zavuze ko zashegeshwe n’ibitero bya Isiraheli, birimo imiturire, ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ubuhinzi.

Dukurikije isuzuma rusange, hakenewe miliyari zisaga 26 z’amadolari ya Amerika yo gusana serivisi z’ingenzi, kongera kubaka ibikorwa remezo by’ingenzi no gushyigikira kuzamuka k’ubukungu mu mezi 18 ya mbere.

Ibiganiro bishya byatangiye mu Misiri ku Cyumweru, aho umutwe wa Hamas uvuga ko ibitero bya Isiraheli muri Gaza bigomba guhagarara niba hari intambwe igomba guterwa.

Yanditswe na Théogène NIYIRORA

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA