Gorilla FC 3-1 Gasogi United
Espoir FC 3-1 Rutsiro FC
Etoile de l’Est 0-1 Bugesera FC
Rayon Sports 1-0 AS Kigali
Etincelles FC 1-0 Police FC
Musanze FC 1-0 Gicumbi FC
APR FC 1-0 Marines FC
Kiyovu 1-0 Mukura
Mu mpera z’icyumweru gishize taliki 23 na 24 Mata 2022, habaye imikino y’umunsi wa 24 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Rwanda Primus National League 2021-2022”.
Ikipe ya APR FC na Kiyovu zikomeje kugendana mu manota mu gihe hasigaye mikino 6 ngo shampiyona isozwe.
Mu mikino y’umunsi wa 24, ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Marines FC igitego 1-0 mu gihe ikipe ya Kiyovu na yo yatsinze Mukura igitego 1-0, imikino yombi yabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo kwitwara neza kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 54 naho Kiyovu irimo kuyirya isataburenge n’amanota 53.
Indi mikino y’umunsi wa 24 yabaye, Gorilla FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-1, Espoir FC itsinda Rutsiro FC ibitego 3-1, Etoile de l’Est FC yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0, Rayon Sports itsinda AS Kigali igitego 1-0, Etincelles FC itsinda Police FC igitego 1-0 naho Musanze FC itsinda Gicumbi FC igitego 1-0.

Nyuma y’umunsi wa 24, APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 54, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 53, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 41, ku mwanya wa 4 hari Mukura n’amanota 38, ikurikiwe na AS Kigali (37), Police FC (35), Musanze FC (35), Espoir FC (33), Marines FC (29), Bugesera FC (26), Gasogi United (26), Etincelles FC (25), Gorilla FC (24), Rutsiro FC (24), Etoile de l’Est FC (20) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa16 n’amanota 16.
Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru taliki 29,30 Mata n’iya 01 Gicurasi 2022.