Nyuma y’umunsi wa 27 wa shampiyona, APR FC  na Kiyovu ziranganya amanota

Nyuma y’umunsi wa 27 wa shampiyona, APR FC  na Kiyovu ziranganya amanota

Imvaho Nshya

May 16, 2022

APR FC 1-2 Kiyovu

Marines FC 4-1 Etincelles FC

Etoile de l’Est FC 3-1 Espoir FC

Bugesera FC 1- 4 Gorilla FC

Gicumbi FC 0-0 Gasogi United

Musanze FC 1-1 Rayon Sports

Rutsiro FC 0-0 AS Kigali

Police FC 1-1 Mukura

Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 14 na 15 Gicurasi 2022 habaye imikino y’umunsi wa 27  muri  shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo .

Ikipe ya  ya Kiyovu nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1, amakipe yombi yahise anganya amanota 60 mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona isozwe.

Indi mikino y’umunsi wa 27 yabaye, Marines FC  yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1, Etoile de l’Est FC itsinda Espoir FC ibitego 3-1, Bugesera FC itsindwa na Gorilla FC ibitego 4-1.

Ikipe ya Gicumbi FC  yanganyije na Gasogi United 0-0, Musanze FC inganya na Rayon Sports 1-1, Rutsiro FC inganya na AS Kigali 0-0 naho Police FC inganya na Mukura  igitego 1-1.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 27, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60 inganya na Kiyovu. Ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 44 ikurikiwe na AS Kigali (42), Mukura (41), Police FC (37),  Musanze FC (37), Espoir FC  (33), Marines FC (33),  Etincelles FC (31), Bugesera FC (30),  Gasogi United (30), Gorilla FC (29),  Rutsiro FC (26), Etoile de l’Est FC (26)  na Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 18.

Foto: Renzaho C.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA