Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ibihugu by‘i Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari Amb. Johan Borgstam, baganira ku mutekano w’Akarere.
Mu ngingo baganiriyeho harimo n’igaruka ku kuba hakenewe ibikorwa bifatika bikemura impamvu shingiro z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse no kwihutisha urugendo ruganisha ku kubaka amahoro n’umutekano birambye.
Amb. Johan Borgstam yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2025, aho Guverinoma y’u Rwanda yamusobanuriye ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bitandukanye n’intambara z’ahandi nk’iya Ukraine.
Yasobanuriwe ko impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke muri RDC zifite aho zihurira n’ibibazo by’amateka n’imiyoborere mibi ari na byo byabaye intandaro ry’ivuka ry’imitwe isaga 200 ikorera mu Burasirazuba bwa Congo, irimo n’uwa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uyu munsi ugifite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano muke wabaye akarande mu Karere.
Icyo gihe intumwa ya EU yagaragarijwe ko u Rwanda rufite impungenge zikomeye z’umutekano zidakwiye kwirengagizwa, mu gihe hakurya y’umupaka warwo na RDC habarizwa ihuriro mpuzamahanga ry‘imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’ingabo za Leta irimo n’uwiterabwoba wa FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro.
U Rwanda rwavuze ko mu gihe izo mpungenge z’umutekano zitarakurwaho, ruzakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo, ndetse runashimangira ko ubusugire bw’Igihugu budakwiye gukora ku ruhande rumwe ngo hirengagizwe ko n’u Rwanda rubukeneye.
U Rwanda rwasabye EU kugendera ku kuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC aho gushingira ku birego by’ibinyoma Guverinoma ya Congo itangaza kugira ngo ihishe ukunanirwa kwayo, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi, n’ibibazo bya ruswa byamunze ubuyobozi ari na byo bikongeza ubushake bwo guhembera intambara.
Nyuma y’iminsi igera kuri 20 Amb. Johan Borgstam ageze i Kigali, EU yafatiye abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda ibihano, ariko Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko ibyo ntacyo bizafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere mu gihe hirengagizwa impamvu shingiro zibitera.
Ku rundi ruhande, imbaraga zakomeje gushyirwa mu rugendo rwo gukemura impamvu shingiro, u Rwanda rukaba rudahwema kugaragaza ubushake bwarwo mu gutanga umusanzu kugira ngo ibyo bibazo bikemuke burundu.
Mu mezi yakurikiyeho kugeza mu mpera z’umwaka ushize, hatangiye urugendo rw’ubuhuza rwasojwe no gusinya amasezerano y’amahoro n’Abakuru b’Ibihugu Paul Kagame na Tchisekedi, ku wa 4 Ukuboza 2025, ubwo hasinywaga amasezerano y’Amahoro ya Washington hagati y’u Rwanda na Congo agamije kugarura amahoro arambye.
Ayo masezerano agaruka ku ngingo z’ingenzi zirimo kurandura FDLR bikazakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda ku mipaka yarwo, gushyiraho gahunda ihamye yo gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda cyangwa iz’Abanyarwanda bari muri Congo no gushakira abaturage umutekano usesuye.
Aya masezerano kandi areba ubufatanye mu by’ubukungu hagamijwe gushyiraho imikoranire mu by’ubucuruzi n’ishoramari irimo no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo n’umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro na Gaz Méthane byo mu Kiyaga cya Kivu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, mu kiganiro aheruka kugirana na Radio B&B FM Kigali, yavuze ko kugeza n’uyu munsi umutwe wa FDLR ugihabwa intwaro n’ibindi byangombwa na Guverinoma ya Congo ndetse na Perezida w’icyo gihugu Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Yakomeje agaragaza ko kuva hasinywa amasezerano ya Washington nta ntambwe ifatika Guverinoma ya RD Congo iratera mu gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano. Ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntabwo yubahiriza amasezerano twashyizeho umukono.”