Ku myaka 29 y’amavuko, Mukamugema Emelyne yishimira ko yahindutse umumiliyoneri nyuma yo kubona amahirwe ari mu buhinzi akayabyaza umusaruro, mu gihe yabyirutse akunda itangazamakuru yiyumvisha ko ari ryo ryari kumubera umuhamagaro.
Uyu mukowa akorera ubuhinzi bw’urusenda mu Kagari ka Muremure, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, avuga ko mu myaka ine gusa akora ubuhinzi kinyamwuga amaze kwiyubakira inzu yororeramo inkoko zirenga 80, yaguze ibibanza n’uruganda ruto rutunganya umusaruro w’urusenda, byose bifite agaciro k’arenga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ibi bikorwa, yishimira kandi ko yahanze imirimo, akaba amaze guha akazi abakozi batanu bahoraho aho anateganya kongera abakozi uko ibikorwa bye bizajya birushaho kwaguka.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Mukamugema avuga ko yafashe umwanzuro wo kwegura isuka agahinga nyuma yo kurangiza amashuri yataha akabona agace batuyemo ni icyaro nta kindi kintu yahakorera, kandi ku isoko abona hakenewe imboga n’imbuto.
Yahise yumva ko agomba gufata isuka agatangira kwiharika mu mwaka wa 2018, ahera ku guhinga imiteja, intoryi ndetse atangira kubibonamo amafaranga make.
Agitangira guhinga kinyamwuga hahise haduka icyorezo cya COVID-19 bituma ingendo z’indege zijya mu mahanga zihagarara urusenda rwe rutangira kwangirikira ndetse arahomba.
Mu mwaka wa 2022 yongeye kubura umutwe, nyuma agira igitekerezo cyo kujya yongerera agaciro umusaruro.
Akomeza agira ati: “Nyuma yo kubona umusaruro uri kwangirika nagize igitekerezo cyo kongerera agaciro urusenda ngira amahirwe mbona ahantu mbyihugura amezi atatu.”
Ubwo abo mu rusisiro bamubonaga ahinga bikamuhira, bamugiriye icyizere bamutoranya mu Bajyanama b’Ubuhinzi, hadaciye kabiri aba ahuye n’abafatanyabikorwa b’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ukorera mu Rwanda (AEE Rwanda) baje bafite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’urusenda mu Rwanda.
Mukamugema yabonetse mu rubyiruko 18 rwahawe inkunga, buri wese agahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, kubera uburyo bahanga udushya ndetse bakanihatira gukoresha ikoranabuhanga mu kongera agaciro umusaruro w’imboga n’imbuto.
Binyuze muri uwo mushinga w’ubuhinzi uterwa inkunga n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRA) ariko ugashyirwa mu bikorwa na AEE; bamaze gufasha urubyiruko kubona akazi mu buhinzi rwo mu Turere umunani two hirya no hino mu Gihugu rugera ku 8 272 mu gihe mu Karere ka Gasabo ari 813.
Mukamugema avuga ko nyuma yo guhura n’abo baterankunga nta gushidikanya yahise yiyumvamo ko yahinga n’urusenda kandi rukamubyarira umusaruro, ku byo yahingaga ahita yongeraho n’urusenda ndetse atangira kubikora mu buryo bwa kijyambere. Ati: “Natangiye gukora ubuhinzi bw’imboga kinyamwuga nongeraho n’ubuhinzi bw’urusenda.”
Bigeze mu 2024, Mukamugema ngo yaje kujyana urusenda rwe mu marushanwa ya Youth Connekt Africa ndetse ruza kubona igihembo, bituma arushaho kugira imbaraga zo gukora ubu akaba yarabashije kwiyubakira inzu, korora inkoko, afite uruganda ruto ndetse n’ubutaka.
Agira ati: “Nabashije kwiyubakira inzu mu Karere ka Gasabo, ngura ibibanza bibiri, ngura ubutaka bwo mu gishanga bwanjye ndi gukoreraho, norora inkoko z’amagi 86 zinyinjiriza ibihumbi 200 Frw ku kwezi, mfite uruganda ruto rutunganya umusaruro ndetse nahaye akazi mu buryo buhoraho abantu batanu.”
Mukamugema yemeza ko mu buhinzi hari ubuzima akagira inama urubyiruko kutabubona nk’ibintu biciriritse ahubwo bakiga uburyo babihangamo udushya kuko ubuzima bw’umuntu bushingira ku kuba yariye.
Nubwo afite inzozi zo kuzagira uruganda rwagutse rufite imashini zihagije zitunganya umusaruro, kuva umusaruro winjiye kugeza ugeze ku isoko, akagira inzu z’ubuhinzi zizwi nka ‘Green House’ muri ibyo bishanga ariko aracyabona imbogamizi mu mwuga we.
Agaragaza ko bakizitiwe n’imihindagurikire y’ibihe, kutabona imbuto nziza z’umwimerere no kutabona ibikoresho byiza byizewe byo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije.
Ati: “Nta bantu batunganya imbuto nziza z’umwimerere kuko hari igihe dutuma nk’imbuto hanze wajya kuzana nk’umurama w’urusenda ukabona baguhaye izo udashaka. Dufite ibintu byiza ariko nta nganda zikora ibintu dupfunyikamo byujuje ubuziranenge, indi mbogamizi tugira ni iziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.”
Mukamugema ubu ahinga urusenda akanarwongerera agaciro k’ubwoko bune burimo urw’ifu, urw’amazi, urw’amavuta n’urufashe, akaba ashobora kweza toni eshatu bitewe nuko ibihe byagenze.
Urusenda rufite uruhare runini rw’ibyo u Rwanda rwohereza cyane ku masoko rufite muri Aziya no mu Burayi, aho mu 2022/2023 Igihugu cyohereje toni 2 000 z’urusenda rwinjiza miliyoni 6 z’amadolari ya Amerika, imibare u Rwanda rushaka kuzamura aho hari intego ko mu 2029 ruzaba rubona miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika zinjijwe n’urusenda.






