Umujyi wa Kigali wasabye abaturage gutanga amakuru y’abatarashyingurwa mu cyubahiro 
Imibereho

Umujyi wa Kigali wasabye abaturage gutanga amakuru y’abatarashyingurwa mu cyubahiro 

Imvaho Nshya

April 26, 2026

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge gutanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Dusabimana Fulgence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2026, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 114 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ni Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bicirwa mu yahoze ari Burema muri Komini Butamwa, ubu ni mu Mataba mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Dusabimana yasabye abataratanga amakuru kuyatanga kugira ngo byihutishe urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gusubiza icyubahiro abishwe, bambuwe ubuzima n’abicanyi babaziza ko ari Abatutsi.

Yagize ati: “Muri uru rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, turakangurira buri wese ufite amakuru y’ahakiri imibiri itaragaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ko yabikora na we agatanga umusanzu we nk’Umunyarwanda, bizatuma imiryango myinshi iruhuka kandi byihutishe urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge turimo nk’Abanyarwanda.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko uko imyaka ishira, ari ko n’ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda byomorwa, bityo ugasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi, atari iyo gukiniraho.

Umujyi wa Kigali wijeje ko utazahwema gushyigikira ibikorwa byo kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufatanya na bo muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ngaboyumwami Alex, uhagarariye imiryango y’abashyinguye, yavuze ko imibiri 114 yashyinguwe mu cyubahiro yakuwe mu Mataba ahahoze ari Burema, ko ari mikeya ugereranyije n’Abatutsi bari batuye kuri uyu musozi bakawicirwaho n’Interahamwe.   

Yakomeje avuga ati: “Iyo tugize Imana tukabona imibiri, hari uvuga ati mukuru wanjye ntiyapfuye ariko iyo amubonye akamushyingura araruhuka.

Dukomeze dushake kuko aba ni nka 0.1% mu bantu baguye hariya. Burema hari hatuye Abatutsi gusa harimo ba data bacu, bashiki bacu, ababyeyi bacu hasigara abana, Inkotanyi zigira abo zirokora.

Abo bantu bicaga Abatutsi barangiza bakabataba nk’imbega bagamije ko hatazagira umenya ko hari abapfuye.”

Yongeyeho ati: “Hariya hantu hari imibiri myinshi, mudufashe uko mushoboye tubone n’abandi kuko imitima iraremereye, iyo tubonye imibiri, imitima iroroha.”

Agaya abicanyi bazi aho bajugunye abo bishe ariko ntibaherekane, agashimangira ko kutaberekana bishengura imitima y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Umutima ubabaye ntubabarira, kugira go imitima yacu ishobore kubabarira, ni uko tubona imibiri y’abantu bacu.”

Yavuze ko kugira ngo imibiri 114 yashyinguwe ishobore kuboneka, yabonetse ku bwa Nyagasani. Ngaboyumwami avuga ko umuntu yarimo ahinga abona imibiri aricecekera, akana k’imyaka 12 ni ko kabivuze kamusaba guhamagara abantu. Ababyeyi bakomeje kubona akana gakomeje kubivuga, babona kubigeza mu buyobozi.

Muhongayire Denise, warokokeye mu Murenge wa Mageragere mu yahoze ari Komini Butamwa muri Kigali Ngari, yavuze ko umuntu utarahigwaga witwaga Yuliyana  ari we waje amujyana iwe amushyira mu mutiba awumaramo icyumweru, ntiyamenyaga niba bwije cyangwa bwacyeye.

Interahamwe zamenye ko ari ho ari, zimusangayo zimukuramo ziramukubita arazahara ku buryo Jenoside yamusigiye ibikomere byo ku mubiri. Ubu ahumekera mu gihaha kimwe biturutse ku migeri ya butini yakubiswe n’Interahamwe.

Yavuze ko abo mu muryango we, ubu ari bwo bamenye ko ahumekera mu gihaha kimwe, kuko ni ibintu yigumaniye mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, akaba yari yaranze kubivuga kugira ngo adatera agahinda mukuru we.

Muhongayire avuga ko yabonye Inkotanyi nazo akazihisha azi ko nazo zimwica. Mu kwezi kwa Gatanu yagiye Karama asanga mukuru we baramwishe, ari na ho Inkotanyi zamusanze zikamujyana muri Collège St Andrée.

Ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inkotanyi zamurokoye, ubu Muhongayire Denise yariyubatse, yarashibutse kandi arujukuruje.

Habinshuti Gaëtan, Komiseri ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu muryango IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ubuzima bwiza uyu munsi bafite, bujyanye no kugira umwanya wo kwibuka no gushyingura ababonetse.

Akomeza agira ati: “Dushimira ubuyobozi butwitaho mu kutuvuza, baduhaye inka, amacumbi ndetse baduha uburyo bwo kwiga. Igihugu cyatubereye umubyeyi, turiga, dukorera Igihugu bamwe ni abapolisi, abasirikare, abacuruzi…

Dushima Inkotanyi kuko ni zo zaduhaye ubuzima, ni zo zatubwiye ijambo rya mbere ngo ‘Humura ntugipfuye’.”

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Nyarugenge, ushima abarokotse Jenoside batanze imbabazi batazisabwe.

Yavuze ko gushyingura mu cyubahiro uwawe, biruhura umutima. Ati: “Ntabwo ari inzika yindi ahubwo ni ukugira ngo turuhuke.”

Umuryango IBUKA muri Nyarugenge wasabye urubyiruko rukomoka ku barokotse Jenoside kwandika ku mbuga nkoranyambaga ibyabaye, kuko ayo ari amateka yabo kandi ko nta wundi uzayabavugira bityo ko na bo bakwiye kugira uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside.

Amafoto: Martin Sibomana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA