Rayon Sports y’abakinnyi bashya yatsinze Gor Mahia ku Munsi w’Igikundiro (Amafoto)
Amakuru

Rayon Sports y’abakinnyi bashya yatsinze Gor Mahia ku Munsi w’Igikundiro (Amafoto)

SHEMA IVAN

July 18, 2026

Ku Munsi wayo w’Igikundiro, Rayon Sports yiganjemo abakinnyi bashya yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi, ni wo wasoje ibirori bya Rayon Sports Day yaranzwe na byinshi bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi Gikundiro izakoresha mu mwaka w’imikino mushya wa 2026/27.

Ni ibitego byatsinzwe na Atisso Kodjo ku munota wa 45+3′ ku mupira yahawe na Nizeyimana Mubarak, acenga umunyezamu wa Gor Mahia wari wasohotse nabi ahita awushyira mu izamu.

Ku munota wa 90+4’ Ndikumana Fabio yatsinze igitego cya kabiri ku mupira rutahizamu Junior Kameni yakinnye neza, awumuhaye awushyira mu rushundura.

Rayon Sports yashyirikirijwe Igikombe cy’Umunsi wayo w’Igikundiro cya 2026 ndetse ihagarika urugendo rw’imyaka itanu yari imaze idatsinda ku munsi wayo dore ko yaherukaga intsinzi yo kuri uyu munsi mu 2019 ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports itegerejwe muri CECAFA Kagame Cup 2026, aho izakina umukino wa mbere na KVZ yo muri Zanzibar, mu mukino uteganyijwe tariki ya 26 Nyakanga 2026 muri Stade Amahoro.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports

Dande Junior, Nshimiyimana Emmanuel, Ganijuru Elie, Charles Tchouplaou, Matumona Wakonda, Ibrahim Djingarey, Muderi Akbar, Issa Djiguiba, Nizeyimana Mubarak, Atisso Kodjo na Boris Gbenou.

Gor Mahia:

Bryne Omondi, Paul Ochuoga, Mike Evans Kibwage, Sylvester Owino, Bryton Onyona, Lawrence Juma

Alpha Onyango, Jackson Dwang, Ebenezer Adu-Kwaw, Ben Stanley Omondi na Hansel Ochieng

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Gor Mahia yabanje mu kibuga
Ndikumana Fabio yishimira igitego cya mbere yatsindiye Rayon Sports
Abana bato bihebeye Rayon Sports ntibatanzwe gukurikira ibirori by’Umunsi w’Igikundiro wa 2026
Gor Mahia yagaragaje imbaraga nke muri uyu mukino
Atisso Kodjo na bagenzi bishimira igitego
Ibrahim Djingarey ukina hagati yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA