Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari amahirwe make ko abaturage ba Teritwari za Masisi na Rutshuru ko bazitabira amatora kubera ibibazo by’intambara ihuje FARDC na M23 muri ako gace.
Perezida wa Komisiyo y’amatora muri iki gihugu (CENI), Denis Kadima, yatangaje ko hari amahirwe make ko abatuye muri za Teritwari za Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bazitabira amatora ateganyijwe muri kiriya gihugu.
Denis Kadima yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, ubwo CENI yahuriraga mu biganiro n’abakandida baziyamamariza kuyobora RDC.
Ni ibiganiro byarimo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi uri mu minsi ya nyuma ya manda ye.
Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe uko amatora yazaba mu mucyo no mu bwisanzure.
Biteganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2023, ni bwo Abanye-Congo bazitabira amatora rusange, arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Perezida wa CENI yatangaje ko hari amahirwe make y’uko abatuye muri Teritwari za Kwamouth, Masisi na Rutshuru bazatora, kubera umutekano n’intambara imaze igihe izirangwamo.
Yagize ati: “Amatora azabaho ku wa 20 Ukuboza. Twamaze guhabwa amafaranga. Tumaze kwakira miliyoni 700, harabura abarirwa muri miliyoni 300…Muri Masisi, Rutshuru na Kwamouth intambara irangiye, twakwandika abantu kuri lisite y’itora mu minsi 10. Magingo aya bwo ntibishoboka kubera umutekano muke”.
ZIGAMA THEONESTE