Kuri uyu wa 23 Kamena 2026, hatangijwe iperereza mu Buhinde nyuma yuko ku wa 22 Kamena inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iri mu Mujyi wa Lucknow mu Majyaruguru y’icyo Gihugu igahitana abantu 15.
Minisitiri wungirije wa Leta ya Uttar Pradesh uwo mujyi uherereyemo; Brajesh Pathak yavuze ko hatangijwe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateje iyo nkongi ndetse n’ababigizemo uruhare babiryozwe. Yagize ati: “Hatangijwe iperereza kugira ngo impanuka nk’izi zitazongera kubaho.”
Yongeyeho ko muri iryo perereza hazagaragazwa icyongereye ubukana bw’iyo nkongi ndetse hanasuzumwe niba amabwiriza agenga umutekano w’imyubakire y’inyubako ndende yubahirijwe.
BBC yatangaje ko iyo nyubako yari irimo aho bacururiza ndetse n’ishuri; ababonye iyo mpanuka bavuga ko nyuma yo gufatwa n’inkongi bamwe batangiye guca mu madirishya bitabara mu gihe hari hategerejwe ubundi butabazi.
Iyi mpanuka yongeye gutuma hibazwa umutekano mu bijyanye no kwirinda inkongi z’umuriro mu nyubako ndende z’ubucuruzi mu Buhinde, cyane ko mu mezi ashize habaye izindi nkongi zahitanye abantu aho iheruka kubera i New Delhi ku wa 3 Kamena 2026, yahitanye abantu 21.
