U Burusiya bwarashe indege nto zitagira abapilote (drones) 84 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’iminsi mike ishize Ukraine iyigabaho ibitero by’umwihariko ahari inganda zitunganya ibikomoka kuri Petroli, hamaze kubarurwa drone 301 zahanuwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergey Semyonovich Sobyanin yavuze ko ibibuga by’indege byabaye bifunzwe by’agateganyo ariko nyuma y’amasaha bikongera gufungurwa nyuma yo gukusanya amakuru ahagije kuri ibyo bitero byaburijwemo ahagana saa cyenda zo mu rukerera, ariko ngo aho zarasiwe nta kindi zangije.
Meya Sergey Sobyanin yavuze ko serivisi z’ubutabazi zahise zigezwa aho izo ndege nto zitagira abapilote zarasiwe ariko ntiyatanga andi makuru arambuye.
Ibibuga by’indege byari byafunzwe by’agateganyo birimo icya Sheremetyevo, Domodedovo, Vnukovo ndetse n’icya Zhukovskiy biherereye mu nkengero z’Umurwa Mukuru Moscow.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine bwatangaje ko bwarashe santeri ikoresha icyogajuru ya Dubna iherereye muri ako gace.
Kugeza uyu munsi habarurwa indege nto zitagira abapilote 301 zahanuwe n’u Burusiya zikunda kugaba ibitero mu masaha y’ijoro, hakaba harimo n’izarasiwe mu gace ka Ukraine u Burusiya bwafashe mu 2022.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko u Burusiya na bwo bwagabye ibitero muri Ukraine bigahitana abantu batandatu barimo umwana w’imyaka 13, nyirakuru w’imyaka 73 na se w’imyaka 36 nk’uko byashimangiwe n’ubuyobozi.
Ubwato bw’imizigo bwafashwe n’inkongi mu Nyanja Yirabura nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote z’u Burusiya, umwe ahita apfa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine ushinzwe kwiyubaka, Oleksiy Kuleba, kuri uyu wa Mbere. Ingabo zirwanira mu mazi za Ukraine zatangaje ko hapfuye abantu benshi, baguye mu ntambara.”
Igitero cy’indege zitagira abapilote cyatumye ubwato bwari bufite ibendera rya Panama bufatwa n’inkongi. Umukozi umwe wo mu bwato yishwe, wari umutetsi w’Umunyamisiri w’imyaka 58, nk’uko byatangajwe na Kuleba kuri Telegram. Nk’uko abivuga, andi mato abiri, yariho amabendera ya Belize na Palau, yagabweho igitero n’u Burusiya mu ijoro ryose ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, ariko nta muntu wakomeretse.
Ibitero by’indege z’u Burusiya byagabwe ku mijyi ya Zaporizhzhia na Odessa muri Ukraine byahitanye abantu babiri, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Umuyobozi mukuru w’ubuyobozi bwa gisirikare bw’ako karere, Ivan Fedorov, yanditse kuri Telegram ati: “Abantu batatu bakomeretse kandi ikibabaje ni urupfu rw’umugore wari mu nzu yasenywe n’indege y’umwanzi rwemejwe nyuma y’igitero cy’umwanzi i Zaporizhzhia.”
U Burusiya bwagabye ibitero bigera ku 2 200 bya drone, ibisasu 1 800 na misile 87 muri Ukraine mu cyumweru kimwe, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku Cyumweru.
Muri Crimée, icibwa ry’amashanyarazi ryakozwe mu Turere twinshi bitewe n’uko umuyoboro w’amashanyarazi wangiritse, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ingufu ku mwigimbakirwa (péninsule) wafashwe na Moscou mu 2014.
Perezida Volodymyr yasabye abamushyigikiye gufungira umwuka wa ogisijeni Vladimir Putin mu rwego rwa gisirikare, mu bukungu, muri politiki no mu ikoranabuhanga.
