U Bufaransa bwemeje umurwayi wa mbere wa Ebola
Mu Mahanga

U Bufaransa bwemeje umurwayi wa mbere wa Ebola

Imvaho Nshya

June 24, 2026

U Bufaransa bwatangaje ko bwabonye umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola. Ni umuganga wari umaze iminsi mu butumwa bw’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yabitangaje, uwo muganga yahise ajyanwa mu kigo cyihariye cyita ku barwayi b’indwara zandura zikomeye, aho ari kwitabwaho n’abaganga, kandi ubuzima bwe buhagaze neza.

Iki gihugu gitangaje ayo makuru nyuma y’uko muri Gicurasi 2026, RDC yatangaje ko hongeye kuboneka icyorezo cya Ebola, nubwo impuguke zivuga ko iyo ndwara ishobora kuba yari yaratangiye gukwirakwira ibyumweru byinshi mbere y’uko itangazwa ku mugaragaro.

Imibare iheruka igaragaza ko abantu barenga 260 bamaze guhitanwa na Ebola muri RDC, mu gihe abarenga 1 000 bamaze kwandura.

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ni bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Ebola bitewe n’uko baba bahora bahura n’abarwayi mu gihe babavura.

Amakuru y’umurwayi wa mbere wa Ebola mu Bufaransa aje mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gukaza ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo cyambuka imipaka, cyane cyane binyuze mu gukurikirana abantu baturutse mu bice byugarijwe n’iyi ndwara.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA