Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, kuri uyu wa 23 Kamena 2026, yageze muri Pakistan mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba ari rwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu mahanga kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bagaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare muri uyu mwaka.
Perezida Masoud akigera muri Pakistan yakiriwe na Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif, ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ishaq Dar.
Uru ruzinduko rufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye hagati ya Iran na Pakistan, nyuma y’ibiganiro biherutse kuba hagati ya Amerika na Iran bigamije guhosha intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byashoje kuri Iran.
Muri uru ruzinduko Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, akaba yaherekejwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zirimo ba Minisitiri n’abandi bayobozi bakuru ba Leta.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan yavuze ko impande zombi zizasuzuma umubano zifitanye, zigashaka n’uburyo bushya bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ingufu, umutekano ku mipaka, imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, no guteza imbere ibikorwa remezo bibahuza.
Uru ruzinduko rwa Perezida Pezeshkian ruje nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro bikomeye hagati ya Amerika na Iran, bigamije guhosha intambara byagizwemo uruhare na Pakistan na Qatar byabereye mu mujyi wa Bürgenstock mu Busuwisi.
Ibyo biganiro byabereye i Bürgenstock, byanzuye ko hashyizweho iminsi 60 yo kuganira hagamijwe kugera ku masezerano ya nyuma hagati ya Amerika na Iran; ibyo bikaba bigaragaza ko hari intambwe iri guterwa mu rwego rwa dipolomasi hagati ya Iran na Amerika.
Amasezerano y’agateganyo yasinywe hagati y’impande zombi akubiyemo guhagarika ibikorwa bya gisirikare n’intambara, umutekano mu muhora wa Hormuz aho Iran yemeye korohereza amato y’ubucuruzi kunyura muri uwo muhora.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye koroshya bimwe mu bihano by’igihe gito byo ku rwego rw’ubucuruzi bwa peteroli ya Iran, kugira ngo ibiganiro bikomeze, ndetse Amerika ivuga ko Iran yemeye kwakira abagenzuzi b’ikigo kigenzura ibya nikeleyeri nubwo Tehran ivuga ko ibiganiro kuri iki kibazo bitararangira.
Amerika yemeye gutanga miliyari 12 z’amadolari ya Iran yari yarafungiwe mu mabanki mpuzamahanga, koroshya by’agateganyo ibihano mpuzamahanga byafatiwe Iran no kugurisha peteroli n’ibiyikomokaho kugeza ku wa 21 Kanama.
Ibi bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati ya Amerika na Iran no gushaka amahoro arambye mu bihugu byo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.