Sena ya Amerika ntivuga rumwe na Trump ku ntambara yashoje muri Iran
Mu Mahanga

Sena ya Amerika ntivuga rumwe na Trump ku ntambara yashoje muri Iran

KAMALIZA AGNES

June 24, 2026

Umutwe wa Sena muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  wemeje umwanzuro usaba Perezida w’icyo Gihugu, Donald Trump guhagarika intambara yashoje kuri Iran cyangwa  akabanza gusaba uburenganzira Kongere mbere yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare, ariko Trump yanze uwo mwanzuro awita udafite icyo umaze.

Abasenateri bo mu ishyaka  ry’Aba-Repubulike (Republicains) n’Aba-Demokarate (Démocrates) bemeje uwo mwanzuro  ku wa 23 Kamena 2026, ku majwi 50 kuri 48 ndetse uwo mwanzuro wari waramaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite wa Amerika mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ku mugoroba wo ku wa  23 Kamena, Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yanenze uwo  mwanzuro awita uwafashwe mu gihe kidakwiye kandi udafite icyo umaze, ndeste yemeza ko Iran ayifite mu biganze kandi yiteguye gutsindwa.

Yagize ati: “Iran yari isigaye iri mu maboko yanjye, yiteguye gutsindwa burundu… hanyuma Sena ya Amerika ifata icyemezo cyo gutora itegeko  mu gihe kitari cyo kandi ridafite icyo risobanuye. Aba Basenateri barushijeho kugora akazi kanjye, ariko nzagakora uko byagenda kose, kuko buri gihe nsohoza ibyo niyemeje.”

BBC yatangaje ko nubwo uyu mwanzuro wanyuze mu mitwe yombi ariko ari ikimenyetso cya politiki gusa kuko utazoherezwa kwa Trump ngo awusuzume kandi nta mbaraga z’amategeko ufite.

Ibi bibaye mu gihe bamwe mu ba Repubulike  bagaragaje gushidikanya ku mugambi w’amahoro Perezida Trump yumvikanyeho na Iran mu cyumweru gishize.

Ni mu gihe  amajwi nk’aya ahuriweho n’imitwe yombi  ya Kongere ya Amerika yemeje umwanzuro uhuriweho usaba Perezida guhagarika ibikorwa bya gisirikare kuva hashyirwaho itegeko ryiswe  ‘War Powers Resolution’   mu 1973.

Uyu mwanzuro uhuriweho ukaba ari uburyo Kongere igaragaza icyo ishaka cyangwa uko ibona ikibazo runaka, ariko ntuba ari itegeko rijyanwa kwa Perezida ngo arisinye ribe itegeko. 

Mu mwaka wa 2019, Trump yanze umwanzuro wari wemejwe na Kongere wasabaga ko ingabo za Amerika zikurwa mu ntambara yo muri Yemen.

Ni mu gihe impuguke mu bya politiki  mu Burasirazuba bwo Hagati, yitwa Laura Blumenfeld, yavuze ko uwo mwanzuro umeze nk’ukubwira umuntu ko yakoze amakosa aho kuyamuryoza kuko nta mbaraga z’amategeko ufite.

Yabwiye BBC ko icyo uwo mwanzuro ugaragaza cyane ari  uko abaturage ba Amerika batishimiye intambara kandi ko kuwemeza byongera igitutu kuri White House kugira ngo ishakishe uburyo bwo kurangiza intambara na Iran.

Kuva ku wa 28 Gashyantare Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byagabye ibitero kuri Iran; ibintu byatumye intambara yaduka mu Bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse ituma ibikomoka kuri peteroli bitumbagira ku Isi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA