Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions cyatangaje ko mu rwego rwo kwimakaza isuku muri izo modoka hagiye kujya haterwamo imibavu ituma zihumura neza.
Ubuyobozi bw’icyo kigo bwabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku Cyumweru ku wa 26 Mata 2026, aho bwagaragaje ko izo modoka zigiye kujya ziterwa imibavu nyuma yuko hari abagiye binubira impumuro yazo bitewe n’isuku nke y’abo zitwaye.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yagize ati:” Tugiye gushyiramo n’ikintu gituma bisi zihumura neza kuko abantu barabyinubira twe tuzakora ibishobotse.Ibindi ni isuku ku mubiri, isuku ku bantu kugira ngo tubakangurire kumva ikintu cy’isuku no kutabangamira abandi.”
Rukera yongeyeho bagiye babona ubutumwa buva mu bantu bagaruka ku isuku y’imodoka rusange ari nayo mpamvu hafashwe ingamba zo gutuma zisa neza imbere n’inyuma, gushyiramo aho aho abantu bajugunya imyanda, abazitwara bakaba basa neza n’ibindi, asaba n’abazitega kugira isuku mu buryo bwose.
Umujyi wa Kigali ukangurira Abanyarwanda kugira isuku, haba iyo ku mubiri, mu kanwa n’ahandi mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora guterwa n’umwanda no kutabangamira abandi.
Agaruka ku kibazo cy’umwanda cy’abatega imodoka rusange, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine yagize ati:” Buri muntu wese agire isuku ntihagire umuntu ubangamira undi, nubangamiwe abyumve ko arihangana kuko mukanya aravamo niba n’umuntu aguhumuriye nabi ntubane nawe igihe kinini.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukunze gusaba abatuye uwo mujyi n’abawugenda kugira isuku mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’isura nziza y’umujyi.
Abaturage basabwa kwita ku isuku yo ku mubiri hatirengagijwe no mu kanwa, gukaraba intoki,kwita ku bikoresho bikoreshwa mu ngo no mukazi kugira ngo buri wese agire uruhare mu gutuma Kigali ikomeza kuba umujyi ukeye.
