Gicumbi: Abatuye ku Rwesero bizeye gutezwa imbere n’ibikorwa by’ubukerarugendo
Ubukungu

Gicumbi: Abatuye ku Rwesero bizeye gutezwa imbere n’ibikorwa by’ubukerarugendo

KWITONDA Clarisse

April 26, 2026

Abaturage batuye hafi y’ahateganyijwe gushyirwa ibikorwa by’ishoramari nk’amahoteli n’abahabonye akazi mu kubaka ibyo bikorwa remezo bemeza ko bitagirira akamaro gusa ba nyirabyo, ahubwo na bo bibafasha kwiteza imbere.

Umuturage wegereye ikiyaga cya Muhazi mu Kagari ka Rwesero, mu Mudugudu wa Gicaca, Uwineza Josiane yemeza ko uko ubukerarugendo bugenda bubegera barushaho gutera imbere.

Ati: “Ubundi sinari nzi inyungu Korora bigirira ubikora ariko uko hano hagenda haza ibikorwa by’ubukerarugendo abantu bagakenera ibyo kurya natwe turagurisha tukunguka kuko bakenera amagi, inkoko, inkwavu n’ibindi bikomoka ku matungo magufi.”

Umwubatsi ukora ahari kubakwa ibikorwa by’ubukerarugendo, Niyomana Daniel avuga ko uko ibikorwa by’ishoramari birushaho kubegera bahabona akazi bityo bakivana mu bukene.

Yagize ati: “Nkanjye ni ho nkura amaramuko ndetse n’iterambere ry’umuryango kuko ni ho nkorera ubwubatsi kandi mbayeho n’umuryango wanjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ko hari amacumbi make kandi atajyanye n’igihe gusa ko haciye igihe kinini batekereza icyakorwa.

Ati: “Ni byo amahoteli dufite ntajyanye n’igihe kimwe mu bituma hari abaza bakarara Kigali cyangwa bagakomeza urugendo bakarara i Musanze, bisaba ubufatanye hagati y’Inzego z’ibanze n’abashoramari, turabashishikariza kuza muri Gicumbi kandi n’abaturage bacu babyungukiramo, babona akazi.

Nahimana Francine umushoramari mu bukerarugendo, akorera ishoramari ku Mugabane wa Amerika n’u Burayi, ubu yaje kubaka indi hoteli ku Rwesero. 

Ati: “Maze igihe kinini ndimo igukora mu bukerarugendo gusa nyuma yo kuza gusura umuryango wanjye tugatembera ku Rwesero kuhagera nkabona bitansabye n’isaha  kandi nkabona ari heza cyane, nahise mbona ko nkwiye kuzana ibi bikorwa by’ubukerarugendo iwacu, ubu natangiye kubaka, kandi nzakomeza no kwagura ku buryo abantu bazajya babona aho kurara ndetse n’ibindi bikenewe mu bukerarugendo.”

Umurungi Michelle ukuriye ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yavuze ko  bazaba  hafi abashoramari mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati: “Mu bigaragara, hari amahirwe menshi yo gushora imari, ariko hari igihe umuntu ahura n’imbogamizi zimukoma mu nkokora rero nibatwegere tubiganireho dufatanye kubona igisubizo, ariko ibikorwa bikorwe ku buryo mu myaka itanu hazaba ari igicumbi cy’amateka ku rwego rw’igihugu cyangwa kugera ku Mugabane wa Afurika.

Akarere ka Gicumbi gafite ibyiza byinshi byatuma kaba igicumbi cy’ubukerarugendo, harimo kuba gakora ku kiyaga cya Muhazi, gakora ku mupaka wa Gatuna uyihuza na Uganda, gafite igishanga cy’Urugezi, imisezero y’abami, Umulindi wa Kaniga ubumbatiye amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, ibiraro by’inyambo n’ibindi.

Ku Rwesero hari ibyiza bitandukanye biberanye n’ubukerarugendo, harimo ikiyaga cya Muhazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA