Abahoze bakinira ASVEL Douala Basketball yo muri Cameroon bifatanyije na bagenzi babo bagize ikipe ya Basketball ya Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu gikorwa cy’Umuganda Rusange, bahamya ko ari itafari ryo gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, ni bwo mu gihugu hose habaye Umuganda Rusange, aho amakipe yombi yawukoreye ahazwi nko kuri ‘Malaria’ mu Murenge wa Rugunga w’Akarere ka Nyarugenge.
Aba bifatanyije na bamwe mu baturage mu gukuraho ibihuru ndetse n’ibizenga birekamo amazi hagamijwe kurwanya ubwiyongere bwa malariya.
Umuyobozi wa ASVEL Basketball, Nguimpe Robert yavuze ko yanyuzwe no gufatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’Umuganda rusange ashima ubwitabire bw’Abanyarwanda muri iki gikorwa.
Yagize ati: “iki gikorwa cy’Umuganda ni cyiza cyane nanyuzwe no kubona abayobozi baganira n’abaturage ku mpande zose z’ubuzima zirimo imibereho, uburezi n’Iterambere ryabo, ibi bigaragaza gushyira hamwe. Ikindi nakunze ubwitabire bw’abaturage n’uburyo ukorwamo.”
Umuyobozi wa CSK Veterans Basketball Gakinahe Jacques yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije guteza imbere ubufatanye basanzwe bafitanye na bagenzi babo bo muri Cameroon binyuze muri Siporo.
Ati: “Iyi kipe iri mu Rwanda ku imikoranire myiza dufitanye, nk’abakinnyi twakinnye Basketball iyo dutumiye ikipe cyangwa kujya kuyisura tuba tugamije gukora Siporo kugira ngo dukomeze tugire ubuzima bwiza, kwiga no kwagura ubufatanye kuko Siporo ihuza abantu”
Iki gikorwa cyosojwe n’umukino wa gicuti warangiye ikipe ya Cercle Sportif de Kigali (CSK) itsinze ASVEL Douala amanota 86-59.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru, iyi kipe ya ASVEL Douala Basketball igizwe n’abantu 24 izasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.









