Nsabimana Théoneste w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ucumbitse mu kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibilo 54 by’utwuma dufunga amadirishya y’inzu, yemeye ko yakuraga ku nzu z’abaturage akatugurisha.
Umuturage witwa Uwizeye Fidèle umwe mu bafashe uwo ukekwaho ubujura yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage bafite inzu zirimo zubakwa bari bamaze iminsi bataka ko utwo twuma twakuwe ku madirishya y’ibirahure, bakayoberwa utwiba n’aho tujya.
Ati: “Bikimara gusakuza, twafashe ingamba zo gucunga utwiba, akazafatwa akatubwira uwo adushyira ngo atugure na we agafatwa bombi bagahanwa. Ni muri urwo rwego mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo zo kuri uyu wa 14 Gicurasi, yaje nk’uko yamenyereye akadukuraho, tumufata atararenga umutaru.’’
Avuga ko agifatwa yabajijwe aho atujyana avuga ko atugurisha umusore ucuruza ibyuma bishaje witwa Ndayishimiye Fiston w’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Nyamwiri, Akagari ka Kibirizi, umurenge wa Rugerero, tuhageze koko dusanga si ubwa mbere atuhajyana n’uwo musore wamuguriraga abitwemerera ataruhanyije bombi turabafata bashyikirizwa inzego zibishinzwe.’’
Avuga ko uyu musore yahemukiraga aba baturage, nyamara atazi n’agaciro nyako k’utwo twuma, kuko ikilo bamuhaga amafaranga 400, kigizwe n’utwuma 4 aho ubusanzwe akuma kamwe kagura amafaranga 400. Utwuma tw’amafaranga 1,600 bakamuha 400 gusa.
Undi muturage utuye muri ako gace Cyiza Jacques w’imyaka 20 yabwiye Imvaho Nshya ko bibabaje cyane kubona abasore nk’aba umwe yiba, undi akagurisha ibyibano, bakumva batungwa n’ibyo kandi bangiza, ko nk’aba bakwiye guhagurukirwa bagafatwa bakigishwa gukora ibitagize uwo bibangamiye.
Ati: “N’abandi basore babonereho isomo ko ubujura nka buriya nta nyungu zabwo, ahubwo umusore nk’uyu ubujyamo aba yihemukira cyane. Iminsi bari bumare mu maboko y’ubutabera bakazanariha bariya baturage bangirije, ni igihombo gikomeye kuri bo n’imiryango yabo, nyamara iyo bahitamo imirimo myiza itangiza bari gukomeza gukora nta nkomyi.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette avuga ko bombi bafashwe. Ati: “Uwiba utwo twuma n’uwo yadushyiraga bombi twabafashe tubashyikiriza sitasiyo ya RIB ya Rugerero kuko buriya ni ubujura. Uwibaga yafashwe n’irondo afite utwo twuma mu gafuka, avuga aho atwibye n’uwo adushyiriye, bombi turabafata tubashyikiriza ubugenzacyaha.’’
Yasabye urubyiruko kureka kurera amaboko rwibwira ko ruzatungwa n’ibyo rutavunikiye byiza, ko utekereza kuzabeshwaho no kwiba yahindura ibitekerezo hakiri kare, agakora ibimuteza imbere bitagize uwo bibangamira.Yanasabye abagura ibyibano kubireka kuko bari mu batiza umurindi ubujura,cyane cyane ubukorwa n’urubyiruko, kandi ko iyo bibagaragayeho na bo babihanirwa by’intangarugero.